RFL
Kigali

Musanze: Feza Myli yashyize hanze amashusho y'indirimbo ''Humura" anavuga ku giterane yatumiwemo i Kampala - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/05/2022 16:17
0


Umunyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Feza Myli, utuye mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru yahumurije abantu mu ndirimbo "Humura" y'iminota 3 n'amasegonda 17 yashyize hanze mu buryo bw'amashusho kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022.



Myliam Feza Mushikiwe [Feza Myli] yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ye "Humura" yanditswe mu mpera z'ukwezi kwa Gatatu (Werurwe) 2022, ayikora muri studio mu kwezi kwa Mata. Ati: "Nayanditse mu kwezi kwa 3, nyikorera 'Recording' mu ntangiriro z'ukwa kane, mu ntangiriro z'uku kwa Gatanu ni bwo nakoze video shooting, akaba ari nabwo isohoka nyuma y'ibyumweru bibiri nkoze shoot".

Uyu muramyi w'impano itangaje mu muziki usingiza Imana yavuze ko iyi ndirimbo ye "Humura" irimo "ubutumwa buhumuriza imitima y'abantu". Yakomoje ku giterane cy'ivugabutumwa yatumiwemo i Kampala muri Uganda. Yagize ati "Hanyuma nyuma ya video ndimo nditegura kujya kuririmba mu giterane kizabera i Kampala mu kwezi gutaha kwa Gatandatu aho natumiwe kukiririmbamo". Ati "Kuva tariki 2-3 Kamena tuzasengera kuri Prayer Mountain, noneho tariki 4-5 Kamena ni igiterane".

Feza Myli ni umuhanzikazi ku giti cye unaririmba muri Living Hope group ikunzwe cyane i Musanze. Ni umukobwa w'imyaka 26 y'amavuko utuye mu karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza, Akagari ka Ruhengeri. Asengera mu itorero Anglican ry’u Rwanda, Diocese ya Shyira, Cathedral Yohani Umubatiza Wera. Yatangiye kuririmba kera akiri umwana w'imyaka 4 abitangirira muri korali y'abana.

Kuva atangiye gukora umuziki ku giti cye, amaze gukora indirimbo eshatu ari zo: 'Ubirusha amaboko', 'Ndakomeye' na 'Arakuzirikana' yashyize hanze. Aherutse kubwira InyaRwanda.com ko yifuza kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga, by'umwihariko akarenga imbibi za Afrika. Ati "Ndifuza gukora umuziki ku buryo nagera ku rwego mpuzamahanga".

Inzozi afite mu muziki wa Gospel avuga ko azazigeraho abifashijwemo n'Imana no gukora cyane agakora ibyiza. Umurongo yihaye ni uwo gukora indirimbo zihumuriza imitima ibabaye ndetse akababwira ko Umwami agira neza, ineza y’Imana igakwira hose. Ni umwe mu mirongo migari yihaye yo kuvuga ubutumwa bwiza ahumuriza ab'imitima itentebutse, abihebye n'abafite intimba.


Feza Myli yahumurije imitima y'abantu mu ndirimbo yise 'Humura'


Feza Myli aritegura kujya i Kampala mu giterane yatumiwemo


Feza Myli yatumiwe muri iki giterane azahuriramo n'abakozi b'Imana batandukanye

REBA HANO INDIRIMBO "HUMURA" YA FEZA MYLI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND