BePawa
ATHF
Kigali

Ubwami bwe bugera no hakurya y'urupfu - Aime Uwimana mu ndirimbo nshya "Mpanze amaso Kristo" yahuriranye n'isabukuru ye- VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/05/2022 11:26
0


Umuramyi Aime Uwimana yakoze mu nganzo avuga ko ahanze amaso Kristo kuko ubwami bwe bugera no hakurya y'urupfu akaba adatsindwa n'ibihe. Ni indirimbo yise 'Mpanze amaso Kristo' yasohokanye n'amashusho yayo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022.



Aime Uwimana waraye atunguranye akagaragara mu gitaramo "Kigali Gospel Fest" cyahurije hamwe Alex Dusabe, Israel Mbonyi na Papi Clever muri Car Free Zone, muri iyi ndirimbo ye nshya aragira ati "Mpanze amaso umusaraba, mpanze amaso Kristo we banze ryo kwizera, imfura yo kuzuka, ndavuga utananirwa udatsindwa n'ibihe, ubwami bwe bugera no hakurya y'urupfu. Ndaririmbira ishimwe Umwami uhoraho, izina rye risumba amajuru, yatubereye ibendera, intsinzi ihoraho, izina rye ni El-shaddai, ashobora byose".

Indirimbo nshya ya Aime Uwimana [Bishop] yahuriranye n'isabukuru y'amavuko yizihiza buri tariki 20 Gicurasi. Uwimana wakiriye agakiza mu mwaka wa 1993, afatwa nk'umubyeyi w'abaramyi mu Rwanda ari nayo mpamvu bamwita Bishop wabo. Ni umwanditsi w'umuhanga cyane ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Ninjiye ahera, Turirimbire Uwiteka, Nyibutsa, Ntundekure, Mbeshwaho no kwizera Yesu, Urakwiriye gushimwa, Ku misozi (Thank You), Urwibutso, Umurima w’amahoro, Akira amashimwe, Une Lettre d’amour n'izindi.


Aime Uwimana arambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana


Aime Uwimana yasohoye indirimbo nshya nyuma y'amasaha macye yizihize isabukuru

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "MPANZE AMASO KRISTO" YA AIME UWIMANA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND