RFL
Kigali

Urupfu rwe rwashenguye benshi barimo na Jeannette Kagame: Ibigwi n’amateka bya Nyirantagorama watanze umusanzu ukomeye mu burezi bw'u Rwanda

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:21/05/2022 11:50
0


Madamu Jeannette Kagame yashenguwe n'urupfu rwa Nyirantagorama Françoise wari umuyobozi wa La Colombière, umwe mu bagize uruhare rukomeye mu burezi bw'u Rwanda ndetse no hanze yarwo, uherutse kwitaba Imana.



Nyirantagorama Françoise yashinze ‘La Colombière’ nyuma yo kuba umwarimu mu mashuri atandukanye y’i Burundi, umugabo we aza kumubwira ko umusanzu atanga muri ayo mashuri yawushingamo irye.

Nawe yabitekerejeho bituma tariki ya 1 Ukwakira 1990 ashinga ishuri i Burundi, aho yatangiranye n’ishuri ry’incuke bagenda bakurana, bageze mu mwaka wa kabiri mu 1995 ni bwo yatahutse ageze mu Rwanda ahita ahakomereza iri shuri.

Uyu mubyeyi yakoze akazi katoroshye mu burezi bw’u Rwanda. Mu bihe byashize yavuze ko gutangira ishuri mu Rwanda byamugoye cyane kuko hari ubwo yajyaga gushaka ibikoresho i Burundi kugira ngo abanyeshuri bige neza.

Umusanzu we wabonywe na benshi mu mwaka wa 2010 ubwo La Colombière yizihizaga imyaka 10 imaze ibayeho, Madamu Jeannette Kagame yamuhaye igihembo cy’uko yagaragaje ubwitange mu burezi bw’u Rwanda.

Usibye mu burezi kandi mu 2017 Nyirantagorama Françoise n’ishuri rye bahawe igikombe cy’abatanga neza imisoro, bisobanuye ko yagize uruhare no mu iterambere ry’u Rwanda.

Nyirantagorama Françoise yavutse mu 1940, yaboneye izuba mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda. Yize amashuri abanza mu gace k’iwabo, nyuma yakomereje mu Ishuri rikuru ry’i Save aho yigaga Uburezi ari naho yatangiriye kwigisha yimenyereza mu mashuri yo kuri misiyoni.

Yahise ajya kwigisha mu Ishuri ribanza rya Kabgayi ahamara imyaka ibiri nyuma ajya mu Ishuri Rikuru ry’i Nyanza ryigishaga imyuga naho ahamara imyaka ibiri, yimuriwe i Kansi ahamaze imyaka ibiri iwabo baza guhungira i Burundi.

Mu gitondo cyo kuwa Kane, tariki ya 19 Gicurasi 2022, ni bwo hamenyekanye inkuru mbi y’urupfu rwa Nyirantagorama Françoise washinze Ishuri rya ‘La Colombière’. Ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu burezi bw’u Rwanda ndetse no mu Burundi ubwo yari mu buhungiro akaba yarigishije benshi kandi babimushimira.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Madamu Jeannette Kagame yashenguwe n'urupfu rw'uyu mubyeyi wabaye ikiraro cya benshi amushimira umuhate yagize mu burezi amwifuriza kuruhukira mu mahoro. Avuga ko Nyirantagorama yamubereye umurezi, ashima umusanzu we guhera muri Stella Matutina, muri Ecole Independante na La Colombière y’i Bujumbura. Iyi ni yo yaje kwimukira i Kigali.

Yamushimiye umurage mwiza asigiye abo yareze, amusabira kuruhukira mu mahoro. Yagize ati "Umwarimu mwiza ni nk’urumuri rumurikira abandi, aharura inzira imurikira abandi. Muvandimwe muyobozi, mwitangiye kwigisha benshi muri twe, mwabikoranye umurava n’umuhate muratubungabunga."


Madame Jeannette Kagame na Nyirantagorama 


Aha Madame Jeannette Kagame yamuhaga ishimwe


Aha hari mu 2017 mu birori byo gusoza umwaka 


Madamu Jeannette Kagame ari mu bashenguwe n'urupfu rwa Nyirantagorama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND