RFL
Kigali

KOICA yasoje amahugurwa ku bayobozi b'ibigo n'abarimu bigisha abandi ikoranabuhanga

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:21/05/2022 7:17
0


Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ubutwererane bwa Koreya (KOICA), gishinzwe imfashanyo n’inkunga ya Guverinoma ya Koreya, cyasoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri, yari agamije kuzamura ubushobozi bw'abayobozi b'ibigo n’abarimu bigisha amasomo y'ikoranabuhanga (ICT).



Aya mahugurwa yabereye mu kigo cya 'Rwanda Management Institute' kuva tariki 09 Gicurasi kugeza tariki 20 Gicurasi 2022, aho abayitabiriye bahuguwe n'impuguke mu by'ikoranabuhanga.

Kuva mu 1991, KOICA iha abakozi ba leta y'u Rwanda amahirwe yo kunguka ubumenyi bwisumbuye ku bikorwa bitandukanye by'iterambere, binyuze muri gahunda yo kongerera abakozi ubushobozi (Capacity  Improvement and advanced for Tomorrow / CIAT).

Amahugurwa nk'aya yabaga ku nshuro ya kabiri, yabayeho bwa mbere mu mwaka ushize, KOICA ihugura abakozi 22 ba leta, binyuze mu bufatanye bwa KOICA, MINEDUC na RDB.


Mu gusoza aya mahugurwa, CHON Gyong Shik, umuyobozi uhagarariye KOICA mu Rwanda yavuze ko KOICA ikomeje gahunda yo gutera u Rwanda inkunga mu buryo butandukanye, binyuze muri gahunda inoze yateguwe.

Bwana CHON yagize ati “Iyi gahunda irateguwe neza kandi igamije guhuza ibikenewe n'ibiteganijwe ku bakozi b'u Rwanda mu kongera ubumenyi bwa tekiniki mu bijyanye n'uburezi ku bayobozi b'ibigo by'amashuri, abarimu bigisha abandi ndetse n'abagenzuzi hagamijwe iterambere rya politiki ku guhanga udushya mu burezi."

Avuga ku ntego y'amahugurwa yagize ati "Nizera ko intego yayo yagezweho neza kandi ko ibyo bize mu minsi 10 ishize, bizafasha cyane mu mirimo ya buri munsi. Igice cy'ingenzi kizakurikiraho ni ugushyira mu bikorwa ibyo bize.”

Kuva mu 1991, KOICA yashyize mu bikorwa gahunda zayo zita ku nkunga mu Rwanda, itanga miliyoni 150 USD binyuze mu mishinga itandukanye na gahunda zo kongerera ubushobozi abakozi. 

Ibiro bya KOICA mu Rwanda byafunguwe ku mugaragaro mu 2011, aho kuri iki kigo gifite imishinga irenga 10 ikomeje mu Rwanda, iri mu burezi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga. 

Mu gihe cya COVID-19, KOICA yafashije Leta y' u Rwanda guhangana n'icyorezo, aho yatanze imodoka yo gupimiramo, ibyumba byo kwipimishirizamo hamwe n’ibikoresho byo gukingira (PPE), byose bifite agaciro ka miliyoni y'amadorari y'America.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND