RFL
Kigali

Ibimenyetso simusiga byerekana ko umutima wawe udakora neza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/05/2022 8:29
1


Umutima ni inyama yo mu gatuza ishinzwe gusunika amaraso uyohereza mu bice binyuranye by’umubiri, no kwakira avuye mu bice binyuranye by’umubiri agatunganywa. Muri iki gihe abatari bake bakunze kwibasirwa n’indwara zitandukanye z’umutima ndetse bamwe zikanabahitana, ahanini kubera ko batamenye ibimenyetso by'izi ndwara hakiri kare.



Abantu benshi bakunze gutekereza ko indwara z’umutima zifata abakuze, nyamara muri iki gihe siko bimeze kuko n’abato zisigaye zibibasira ahanini bitewe n’imirire bafata ndetse n'uko babayeho mu buzima bwa buri munsi. Hakaba hari bimwe mu bishobora gutuma umutima wawe uhura n’indwara zitandukanye nko kudakora imyitozo ngororamubiri, gukora igihe kirekire utaruhuka ndetse na stress nyinshi. Ibi ni bimwe mu byongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima mu bakiri bato.

Nk'uko bitangazwa n’ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Center for disease controls and preventions (CDC), byibura abangana na 610,000 buri mwaka bahitanwa n’indwara y’umutima muri Amerika honyine. Ni byiza ko niba wifuza kuramba, umutima wawe uwurinda hakiri kare bimwe mu bishobora kuwangiza.

Nk'uko buri rugingo rw’umubiri mbere yo gutangira kwangirika rugaragaza bimwe mu bimenyetso, no ku mutima ni uko bigenda. Aha hakaba hari ibimenyetso 11 mpuruza, bishobora kukwereka ko ufite ikibazo cy’umutima. Mu gihe waba hari ibyo wisanzeho wabasha kwegera muganga, ukamenya aho ubuzima bwawe buhagaze amazi atari yarenga inkombe.

1. Ububabare bukwirakwira mu kaboko

Mu gihe umutima utari gukora neza, abagabo bumva ububabare mu kuboko kw’ibumoso ariko abagore bo bashobora kubwumva mu maboko yose. Ndetse bamwe mu bagore bajya bagira na buno bubabare mu nkokora y’akaboko k’iburyo mbere y’uko bahura n’ikibazo cy’umutima. Ibi bikaba biterwa n'uko ububabare buva mu mutima bujya mu ruti rw’umugongo aho imyakura yose ihurira, nyuma bikaza gutuma ubwonko bwacanganyikirwa, bugakeka ko ukuboko kwawe gufite ikibazo ariko mu by'ukuri kidahari, noneho bugateza ububabare mu kuboko.

2. Inkorora idakira

Mu busanzwe inkorora idakira ni ikimenyetso cy’ibibazo byinshi cyangwa indwara nyishi ku muntu, harimo n’ibibazo bikomoka ku mutima. Urugero ni nk'inkorora izana amatembabuzi ajya gusa n’umuhondo, irasanzwe ku bantu babana n’ibibazo byo guhagarara k’umutima (heart failure). N’ubwo bavuga ko umutima uba wahagaze ariko nanone ntuba wahagaze burundu ngo ureke gutera, ahubwo bivuze ko umutima w’umuntu uba utari gusunika amaraso nk'uko wakagombye kubikora. 

Kubera ibyo bigatuma umubiri wose utabona umwuka uhagije. Nanone iyi nkorora idakira yaba muri kimwe mu bimenyetso biranga ibibazo bikomeye by’umutima, harimo ibizwi nka Dysnea ari byo bivuze kubura umwuka bitunguranye n'ibi nabyo bigaragaza indwara y’umutima ikomeye.

3. Kubyimba amaguru mu bujana n’ibirenge

Mu gihe umutima wawe utari gusunika amaraso ahagije mu mubiri, amatembabuzi aba ari mu miyoboro y’amaraso atangira kuvamo ajya mu bindi bice by’umubiri biyikikije. Ibice byo hasi bikaba ari byo bikunda guhura na kino kibazo, kubera imbaraga rukuruzi z’isi (gravity).  Bikaba byitwa peripheral edema. Gusa ibi bibazo nanone bikaba bishobora guterwa n’umwijima udakora neza, umuvuduko w’amaraso, indwara y’ubutumburuke, gutwita ndetse no kwicara igihe kirekire utagenda. Gusa ariko nanone ikaba ari rusange ku bantu bafite indwara y’umutima, niyo mpamvu umuntu aba akwiriye kubyitaho.

4. Kumva ufite isesemi no kubura ubushake bwo kurya 

Abarwayi benshi b’umutima bakunze kugaragaza iki kibazo cyo kubura ubushake bwo kurya, isesemi cyangwa byose icyarimwe n’ubwo baba bafite ubwoko bwinshi bw’ibyo kurya. Impamvu ibitera ikaba ari uko amatembabuzi aba yagiye mu mwijima no mu mara, ntatume igogora rigenda neza. Ibi bimenyetso akenshi bikaba bikunze kujyana no kuribwa mu nda, kumva ubangamiwe mu gifu, no kumva watumbye mu nda. N’ubwo kubabara munda bigaragara no mu zindi ndwara, ariko nabyo birasanzwe ku barwayi b’umutima.

5. Kumva utishimye kandi wataye umutwe (extremely anxiety)

Ubushakashatsi bwinshi bwakozwe n’umuryango w’abanyamerika wita ku ndwara y’umutima, wagaragaje ko abantu bakunze guhura na kino kibazo cyane ku myaka yo hasi nyuma bivamo indwara y’umutima ifata umutsi ugemurira amaraso umutima (Coronary heart disease). Gusa iki kibazo cyo kumva wataye umutwe, nacyo gishobora no guterwa n’ubuzima ubayemo butameze neza n’ibindi byinshi.

6. Kwitura hasi 

Ibi bikaba birangwa no kumva umutwe woroshye no guta ubwenge kwa hato na hato. Ibi bikaba nabyo ari ibisanzwe ku barwaye indwara y’umutima. Nk'uko twabivuze haruguru, iyo umutima utari gusunika amaraso ahagije mu mubiri, bivamo kubura umwuka uhagije mu bice byawo, noneho n'ubwonko bukagerwaho na kino kibazo cyo kubura umwuka (oxygen). Ibi bituma habaho ikibazo cy’umutima bita cardiac syncopy. Iyi ndwara ikaba ihitana cyane cyane abantu bari hejuru y’imyaka ya 60.

7. Kweruruka k’uruhu.

Ubusanzwe hari abagira uruhu rusa n'aho rwerurutse, abo ntibivuze ko baba barwaye umutima, gusa nanone iyo bibaye ibikabije biba byatewe n'uko hari ikibazo umutima wawe ufite. Bikaba biterwa n'uko amaraso yagabanutse mu gutembera mu mubiri, bitewe n’umutima utari gusunika amaraso ku rugero rukwiriye. Bikaba byaterwa n’ikintu cyose gishobora kwitambika amaraso ntatembere mu mubiri neza. Gusa nanone byaterwa n’ikibazo cyo kugabanuka kw’amaraso kizwi nka Anemia.

8. Kugira ibihushi ku mubiri no kugira amabara adasanzwe.

Ubushakashatsi bubiri bwakozwe bugashyirwa hanze bumwe bukaba bwarasohotse mu kinyamakuru Journal of Cardiology and Clinical Immunology, n’ubundi bwakozwe na American college cardiology, gututumba no kugira ibinya bya hato na hato (shingles) bigaragaza ko umuntu afite amahirwe menshi yo kugira ibibazo by’umutima.

9. Kugira umunaniro uhoraho cyangwa uza utunguranye

Umunaniro ukaba waba ikimenyetso cy’ingenzi ku muntu uri gufatwa n’umutima (heart attack). Abagore bakaba aribo bakunze kugaragaza uyu munaniro ku kigero cyo hejuru kurusha abagabo. 70% by’abagore bafatwa n’umutima bagaragaza umunaniro ukabije, kandi bigenda byiyongera uko umunsi ukura, ibi bigaragaza umutima uri kugenda ucika intege. Ndetse uyu munaniro ushobora kuza ukoze akantu gato cyane nko gusasa uburiri, cyangwa gukaraba.

10. Kubira ibyunzwe cyane.

Kubira ibyunzwe cyane nabyo byaba ikimenyetso cyerekana indwara y’umutima. Ibi bikaba bifata umuntu igihe cyose haba ku manywa cyangwa nijoro. Ibi nabyo bikaba bigaragara cyane ku bagore kuruta abagabo. Bikaba bikunze kugaragara ku bagore bakuze. Ugaragaza ibimenyetso birimo; ibicurane, kumva umubiri uhehereye cyangwa wakonje, no kubira ibyuya hatagendewe ku gipimo cy’ubushyuhe gihari n’ibyo uri ukora. Kubira ibyuya bikaba byiyongera cyane mu gihe cya nijoro, ukabyuka amashuka yatose cyane mu gitondo. Ahakunze gututubikana hakaba ari ku gahanga, mu biganza, mu birenge ndetse no mu gatuza.

11. Kubabara mu gatuza

Kubabara mu gatuza kikaba ari kimwe mu bimenyetso bikunze kugaragara cyane ku mutima ukora nabi. Akenshi kuribwa mu gatuza hari igihe rimwe na rimwe biza bikomeye, ndetse hakaba ubwo biza bikongera bikagenda. Akenshi iyo wirambitse ku buriri cyangwa wicaye, kuribwa mu gatuza ntubyumva, gusa ntugomba kubyirengagiza kuko ni kimwe mu bimenyetso bikuburira ko ugomba kugana kwa muganga. Mu gihe waba ugira ububabare bukomeye mu gatuza, bishobora kwerekana kandi ko ushobora kwibasirwa n’indwara yo guhagarara k’umutima.

Twibuke ko kwirinda biruta kwivuza, ushobora kwirinda indwara y’umutima ufata ingamba zituma ubaho neza harimo kurya indyo yuzuye, gukora siporo ndetse no kujya wisuzumisha ukamenya uko ubuzima buhagaze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayisenga Dieudonné 1 year ago
    Nivyukuri





Inyarwanda BACKGROUND