RFL
Kigali

Rihanna yibarutse umuhungu

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:19/05/2022 19:19
1


Umuhanzikazi Rihanna hamwe n’umukunzi we A$AP bamaze kwibaruka imfura yabo, umwana w’umuhungu.



Amakuru dukesha ikinyamakuru cyandika ku myidagaduro, TMZ, aravuga ko Rihanna n’umukunzi we A$AP Rocky bamaze kwibaruka imfura yabo, umwana w’umuhungu.

Amakuru akomeza avuga ko aba bombi bamaze icyumweru bibarutse, kuko bibarutse kuwa gatanu w’icyumweru gishize, tariki 13 Gicurasi i Los Angeles.

Kugeza ubu ntiharamenyekana izina ry’umwana.

Rihanna na A$AP Rocky baherukaga kugaragara mu ruhame i Los angeles tariki 9 Gicurasi, ubwo bizihizaga umunsi w’umubyeyi w’umugore “Mother’s Day” ubwo basangiriraga ahitwa Giorgio Baldi.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka nibwo aba bombi batangaje ko bitegura kwibaruka imfura yabo, amakuru yasamiwe hejuru cyane n’abafana babo. 

Ugutwita kwa Rihanna kw’imfura ye na A$AP kuzahora kwibukirwa ku myambarire ye idasanzwe, yaranzwe ahanini no kwambara imyenda igaragaza inda ye, ibintu bitari bisanzwe bimenyerewe ku bagore batwite. 

Ibi bihe kandi bizahora byibukirwa k’ukuntu hejuru y’ibyishimo byabo byo kwitegura imfura yabo, batatandukanye n’ibibazo ubwo umukunzi we yafungwaga n’ubwo nyuma yaje kurekurwa. Hejuru y’ibyo bibazo, Rihanna ntiyigeze atererana umukunzi we A$AP nawe wamugumye hafi kugeza kuri ibi byishimo byo kwibaruka imfura yabo.

Source: TMZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bikorimena erneste1 year ago
    turabashimira amakuru mutugezeho





Inyarwanda BACKGROUND