BePawa
ATHF
Kigali

Burundi: Umusore witegura kurushinga biravugwa ko yatunguwe n'abakobwa bahoze bakundana [aba Ex] bakamugurira igitanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/05/2022 18:24
2


Mu gihugu cy'u Burundi hari kuvugwa inkuru yihariye imbuga nkoranyambaga y'umusore witegura gukora ubukwe biri kuvugwa ko yatunguwe n'inshuti ze zirimo abasore ndetse n'abakobwa bahoze bakundana (Aba Ex) bakamuha impano zitandukanye zirimo n'igitanda.



Mu birori bamukoreye byo gusezera ubusore byabaye mu mpera z'icyumweru gishize, uyu musore witwa Mahoro Emery yakorewe agashya n'inshuti ze. Amakuru yasakajwe avuga ko yaguriwe igitanda n'abakobwa bahoze bakundana bakaza gutandukana. Kuva ku Cyumweru tariki 15/05/2022 kugeza uyu munsi, iyi nkuru yihariye imbuga nkoranyambaga mu Burundi. 

Mahoro Emery wakorewe ibirori byo gusezera ubusore, avuka mu gace ka Kigwena, muri Komine n'Intara ya Rumonge. Ku bijyanye n'amakuru ari kumuvugwaho y'uko yahawe igitanda n'aba Ex be, yabinyomoje mu kiganiro yagiranye na Jimbere Magazine. Yagize ati: "Ni ukuri kuzima njyewe n'umukunzi wanjye twaraye "tuguye mu gahundwe" tubonye amafoto n'amashusho bizenguruka ku mbuga nkoranyambaga".

Yavuze ko yababajwe cyane no kuba amagambo yaherekezaga amafoto yabo avuga ko ibirori byabaye yabikorewe n'abakobwa bakoze bakundana. Mu magambo ye y'Ikirundi yagize ati "Icatubabaje cane n'amajambo yaherekeza amafoto yacu bamwe bavuga ko noba nabikorewe n'abakobwa twahoze tugendana kandi ari ububeshi bwingendera", aha ari kuvuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko atigeze akorerwa ibirori n'abakobwa gusa.

Yavuze ko ibirori yakorewe bisanzwe biba ku bantu bose bitegura ubukwe bo mu ntara ya Rumonge mu gihugu cy'u Burundi, bakabikora mu rwego rwo gushyigikira uba witegura ubukwe. Ati "Twebwe ng'aha mu ntara ya Rumonge uwo mugirwa uramenyerewe cane iyo umugenzi canke umubanyi agomba yubake urugo abagenzi barajahamwe bakaraba ikintu bomuterera arivyo na jewe vyambayeko".

Mahoro Emery yatangaje ko ku Cyumweru gishize ari bwo yahamagawe n'umwe mu nshuti ze amubwira aho ari bumusange, ahageze ahasanga inshuti ze nyinshi zirimo abahungu n'abakobwa aho bari bamuteguriye ibirori byo gusezera ubusore. Abajijwe impamvu amafoto yasakajwe amugaragza ari kumwe gusa n'abakobwa, yavuze ko abamusebeje bafashe amafoto ari kumwe n'abakobwa gusa akaba ariyo basohora mu kugaragaza ko ibyo birori yabikorewe n'abakobwa gusa kandi atari ko kuri.


Biri kuvugwa ko abakobwa bahoze bakundana ari bo bamuguriye igitanda


Urungano rwe rwishimiye intambwe ateye yo kurushinga


Amafoto yagiye hanze agaragaza ko ibi birori byari biganjemo abakobwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • RWAMASIMBI 1 month ago
    Not Bride to be but Groom to be!
  • Munyengabe ignac1 month ago
    Nibyiza abasebanya bareke



Inyarwanda BACKGROUND