Ibitego 2-1 byari bihagije ngo APR FC ibone tike y’umukino wa nyuma isezereye Rayon Sports aho ubu izahura na As Kigali ifite igikombe giheruka.
APR
FC nk’ikipe yari yakiriye umukino yinjiye mu kibuga ifite inyota y’igitego
ndetse yataka cyane icyo umuntu yakwita isomo yakuye ku mukino waherukaga
kuyihuza na Kiyovu yaje mu mukino ishaka gutsinda APR FC hakiri kare. Nshuri Innocent
wagaragaje imbaraga muri iyi mikino yaje guhusha uburyo bwiza ku munota wa 5
byacaga amarenga ko bitaza korohera Rayon.
Umutoza
wa APR FC Adil yari yakoze impinduka aho Nshuti Innocent yari yinjiye mu kibuga
asimbuye Djaberi Manishimwe wari wavuye mu kibuga atishimye mu mukino ubanza.
Abakinnyi
APR FC yabanje mu kibuga:
Ishimwe
Pierre
Niyomugabo
Claude
Nsabimana
Aimable
Buregeya
Prince
Fitina
Ombolenga
Ruboneka
Jean Bosco
Mugisha
Bonheur
Nshuti
Innocent
Kwitonda
Alain Bacca
Bizimana
Yannick
Mugisha
Gilbert
Ku
mupira w’umuterekano wari uturutse ibiryo ba myugariro ba Rayon Sports bananiwe
kuwukuraho usanga Nshuti Innocent wahise aterekaho umutwe igitego cya mbere
kiba kirinjiye. Nyuma y’uyu mukino byari bisobanuye ko aya makipe atakigiye
muri penaliti ndetse Rayon Sports isabwa igitego ngo igaruke mu mukino.
Ku
ruhande rwa Rayon Siports Andre Onana ntabwo yagaragaye mu kibuga kubera
ikibazo yagize ku mukino ubanza ava mu
kibuga mu gice cya mbere. Rudasingwa Prince niwe wari wamufatiye umwanya.
Abakinnyi
Rayon Sports yabanje mu kibuga
Kwizera
Olivier
Muhire
Kevin
Iranzi
Jean Claude
Nishimwe
Blaise
Musa
Esenu
Ndizeye
Samuel
Mael
Dindjeke
Rudasingwa
Prince
Nizigiyimana
Kharim Mackenzie
Niyigena
Clement
Mugisha
Francois "Master"
Byakomeje kugora abakinnyi barimo Mael Dindjeke ndetse na Rudasingwa kuko wabonaga
batamenyeranye ndetse bagowe na ba myugariro ba APR FC. APR FC nayo nyuma yo
gutsinda igitego yatangiye koroshya byatumye itangira gusatirwa. Igice cya
mbere cyenda kurangira, Mael Dindjeke yaje gukorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina, iryo kosa rikaba ryaje kubyara penaliti yinjijwe neza na Muhire Kevin, imibare ihita ihinduka
mibisi. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ndetse Rayo Sports
ariyo iri ku mukino wa nyuma.
Umukino waranzwe n'ihangana ridakaze
Igice cya kabiri kigitangira APR FC yakoze impinduka, Bizimana Yannick ava mu kibuga hinjira Mugunga Yves. Nk'uko byari byagenze mu gice cya mbere, APR FC yongeye gutanga Rayon Sports mu mukino, ihita itsinda igitego ku munota wa 47 gitsinzwe na Aimable Nsabimana. Rayon sports yahise isa nk’iyihebye kuko imbaraga zishyura zinayigarura mu mukino zari hasi. APR FC yongeye gusimbuza ikuramo Mugisha na Kitonda Alain hinjira Byiringiro Lauge na Ishimwe Anicet. Amakipe yakomeje gukinira mu kibuga hagati, ari na ko Rayon sports icungira ku mipira y’imiterekano.
Ku
munota wa 70 Mael Dindjeke yaje guhusha igitego ku mupira yigaramye ariko
umunyezamu Ishimwe awufata neza cyane. Nyuma y’iminota ine gusa Mugisha Francois
"Master" yaje guhabwa ikarita y’umuhondo ku ikosa yari akoreye
Ruboneka Jean Bosco.
Ku
munota wa 80 Rayon sports yakoze impinduka Muhire Kevin ava mu kibuga hinjira
Kwizera Pierre ndetse Mael Dindjeke asimburwa na Sanogo. Rayon yashakaga
igitego cyo kwishyura, yaje kugera imbere y’izamu Ishimwe Kevin wari winjiye mu
kibuga asimbuye atera umupira ukubita igiti cy’izamu twavuga ko ari nabwo buryo
bwa nyuma Rayon sports yari ibonye.
Iminota
90 y’umukino yaje kurangira umusifuzi yongeraho iminota 5 nayo itagize icyo
itanga, APR FC igera ku mukino wa nyuma itsinze Rayon sports ibitego 2-1 mu
mukino ubanza n’uwo kwishyura. APR FC izahurira ku mukino wa nyuma na As Kigali
yageze ku mukino wa nyuma kuri uyu wa gatatu itsinze Police fc ibitego 3-2 mu
mikino yombi.
TANGA IGITECYEREZO