Mutambuka Derrick [Dj Dizzo] ufite ubuhanga mu kuvanga imiziki ubarizwa mu Bwongereza, yabwiwe n’abaganga ko ‘Cancer’ arwaye yamaze kumurenga umubiri wose ku buryo itabasha gukira, bamubwira ko asigaje iminsi 90 yo kubaho.
Mutambuka Remy,
umubyeyi wa Dizzo uri mu Mujyi wa London yabwiye INYARWANDA ko bashyizeho
uburyo bwa GoFundMe bwo gukusanya inkunga y’amafaranga kugira ngo Dizzo abashe
kumara iminsi ye ya nyuma y’ubuzima ari mu gihugu cye cy’amavuko, u Rwanda.
Uyu mubyeyi yavuze ko
umwana we yaranzwe no gukomera mu burwayi bwe. Ashima abanyarwanda batuye mu
Bwongereza n’Abanyarwanda bari mu Rwanda bakomeje kuba hafi umuryango we kuva
mu mwaka w’2018 umwana we yamenya ko arwaye Cancer.
Mutambuka yakomeje
abwira INYARWANDA ko mu Cyumweru gishize umwana we yagiye kwa muganga bamuha imiti
igabanya uburibwe (Pain Killer), kuko yari amerewe nabi, kuva ubwo bagirwa
inama n’Abanyarwanda batuye mu Bwongereza yo gushaka uko bataha mu Rwanda.
Yavuze ko umwana we
aryama gusa atabasha kwicara. Kandi ko hakenewe amafaranga ari hagati ya 800$
na 1200$.
Akavuga ko umwana we
abashije kugera mu Rwanda, nawe yagaruka mu Rwanda yitwaje n’imiti yahabwa n’abaganga
azakoresha mu gihe cy’amezi atatu asigaye.
‘Cancer’ yageze mu
bihaha, ku mwijima no ku magufwa ari hejuru y’ikibuno.
Hari kopi y’isuzuma
ryakozwe n’umwe mu baganga bakurikiranye na Dj Dizzo, avuga mo ko iyi ‘cancer’ yihuse
cyane mu mubiri w’uyu musore ku buryo bitorohereye abaganga kuyivura.
Mu butumwa yashyize
kuri GoFundMe, Dizzo yavuze ko yabwiwe n’abaganga ko asigaranye iminsi 90.
Avuga ko uburyo abantu bakomeje kumwitaho ari kimwe mu bikomeza intekerezo ze.
Uyu musore yavuze ko
icyifuzo afite ariko ‘napfira mu gihugu navukiyemo’. Ati “Icya nyuma nasaba, ni
ukumara iminsi yanjye ya nyuma y’ubuzima mu Rwanda.’
Dizzo yavuze ko mu 2018
ubwo yari afite imyaka 19 y’amavuko ari bwo yamenye ko afite ‘cancer’ yo mu
muhogo, ahabwa ubuvuzi bushoboka nyuma y’amezi atatu asubira mu buzima busanzwe
‘mfite icyizere cy’uko nakize ‘cancer’.
Muri Mata 2021, mu gihe
cya Covid-19, yatangiye kumva uburibwe ku nda. Mu Ukuboza 2021, bamukorera
isuzuma basanga yafashwe na 'Cancer' ku magufwa ari hejuru y’ikibuno ateye mu
buryo bumeze nka ‘vola’ y’imodoka [Niko amagufwa ameze].
Uyu musore yavuze ko ku
myaka 23 y’amavuko ‘ubuzima bwe bumeze nk’aho burangiriye aha’. Avuga ko
icyifuzo afite ari uko yapfira mu Rwanda.
Yashimye inshuti ze, umuryango we n’abandi bakomeje kumufasha
kunyura mu buribwe. Ati “Ndabashimira cyane mbasaba kumfasha kazishimira iminsi
yanye ya nyuma y’ubuzima mu Rwanda’.
Mu mezi ashize Dizzo yabwiye INYARWANDA ko yatangiye ibyo
kuvanga imiziki mu 2015 ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko. Icyo gihe ariko
nta bikoresho n’ubumenyi yari afite kuri uyu mwuga.
Byamusabye kubanza
gushaka ibikoresho no gusoza amasomo y’ishuri kugira ngo yinjire mu kibuga azi
ibyo agikora gukora.
Yatangiye akora
‘mixtape’ y’indirimbo z’umuhanzikazi Ciney, ‘mixtape’ yakubiyeho indirimbo
zitandukanye, harimo n’iyo guha icyubahiro Jay Polly witabye Imana n’izindi.
KANDA HANO UBASHE GUFASHA DJ DIZZO KUGARUKA MU RWANDA
Dj Dizzo yavuze ko abaganga bamubwiye ko ‘Cancer’ arwaye idashobora gukira
Dizzo yavuze ko ashaka kumara iminsi ye ya nyuma y’ubuzima mu Rwanda, asaba gufashwa
Dizzo yashimye buri wese uri kumwitaho muri iki gihe ari guca mu bihe bigoye mu buzima
Dizzo afite imyaka 23 y’amavuko.
Ubwo yari afite imyaka 19 nibwo yamenye ko arwaye ‘Cancer’
TANGA IGITECYEREZO