FIFA yemeje ko umusifuzi w’Umunyarwanda Mukansanga Salima azasifura imikino y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatal uyu mwaka.
Kuri
iki gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 19 Gicurasi 2022, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru
ku isi FIFA, ryatangaje abasifuzi 36 bo mu kibuga hagati bazasifura imikino y’igikombe
cy’isi kizabera muri Qatar kuva mu Ugushyingo uyu mwaka. Muri aba basifuzi
hagaragaramo abasifuzi 3 b’abagore barimo umunyarwandakazi Mukansanga Salima ugiye
kongera kwandika amateka.
Kuva iyi mikino y’igikombe cy’isi yatangira
gukinwa kuva mu 1930, ni ubwa mbere iyi mikino igiye kuzagaragaramo abasifuzi b’abagore.
Mukansanga Salima yemerewe gusifura iyi mikino nyuma y’andi mateka aheruka
gukora mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yabaga umugore wa mbere usifuye imikino y’igikombe
cya Afurika.
Nyuma yo gusifura igikombe cya Afurika, Mukansanga agiye gusifura n'imikino y'igikombe cy'Isi
Si Mukansanga gusa ugiye gukora amateka yo gusifura igikombe cy’Isi, kuko yatoranyijwe ari kumwe na Stephanie Frappart ukomoka mu Bufaransa ndetse na Yoshimi Yamashita wo mu Buyapani.
Frappart yakoze amateka atandukanye muri uyu mwaka harimo gusifura mu mikino ya UEFA
Champions League y’abagabo, amajonjora y'imikino y’igikombe cy’Isi, ndetse
muri uku kwezi anasifura umukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu cy’u Bufaransa. Yoshimi
Yamashita ni umusifuzi w’umugore na we ukomoka mu Buyapani, akaba nawe yemerewe
kuzasifura imikino y’igikombe cy’isi ntagisibya.
Stephanie Frappart na we azaba yitabiriye imikino y'igikombe cy'isi bwa mbere
“Uyu mwaka intego tuyigezeho byadusabye imyaka myinshi kugira ngo igikombe cy’isi
kizabonekemo abasifuzi b’abagore. Twagiye dukoresha aba basifuzi mu mikino y’abana
bakiri bato, gusa kuri ubu bibaye ngombwa ko baza no mu irushanwa rikuru nyuma yaho
tubonye ko abasifuzi b’abagore bari ku rwego dushaka.” Pierluigi Collina
ukuriye Akanama k’Abasifuzi muri FIFA aganira n’itangazamakuru.
Igikombe
cy’isi kigiye kuba ku nshuro ya 22 kikazabera muri Qatar uyu mwaka, kuva tariki
21 Ugushyingo kugera tariki 18 Ukuboza.
Yoshimi Yamashita ukomoka mu Buyapani nawe azaba ahabaye
TANGA IGITECYEREZO