RFL
Kigali

Iminsi irabarirwa ku ntoki ku bazitabira igitaramo kizacurangwamo indirimbo zo hambere gusa

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:19/05/2022 11:11
0


Mu mujyi wa Kigali hateguwe igitaramo cyo kwiyibutsa imiziki yo mu myaka yo hambere cyiswe ‘Oldies Music Festival’, kikazacurangwamo imiziki yo mu myaka yo kuva mu 1980 kugeza mu 2000.



Iki gitaramo kizitabirwa n’abarengeje imyaka 18, byitezwe ko kizaba ku wa 27 Gicurasi 2022 kikazitabirwa n’aba DJs bakanyujijeho mu myaka yo hambere.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Patrick usanzwe umenyerewe mu gutegura ibitaramo yavuze ko iki ari igitaramo kizacurangwamo indirimbo zo hambere, ndetse ko hazaba higanjemo aba Djs n’abashyushyarugamba babaye muri iyo myaka.

Basile Uwimana uri mu bari kugitegura, yabwiye INYARWANDA ko batekereje iki gitaramo mu rwego rwo kwibutsa abantu ibijyanye n’imyaka yo hambere.

Ati “Ni igitaramo kizacurangwamo indirimbo zo guhera mu 2000 kugeza muri za 1980. Turifuza gusubiza abantu mu myaka yo hambere bakiyibutsa ibihe bagize. Tuzaba dufite aba DJs b’abanyarwanda bacurangaga muri iyo myaka bazaba basusurutsa abakunzi b’umuziki, n’aba MCs bari basanzwe bakora muri iyo myaka.”

Uyu mugabo yavuze ko abazitabira iki gitaramo bazasabwa kwambara imyambaro yo mu myaka yabo, ku buryo bizaba ari ibirori byo kwiyibutsa ahahise.

Uwimana yavuze kandi ko kimwe mu biteganyijwe, harimo kuzahemba abazaseruka barimbye kurusha abandi.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera ku I Rebero Juru Park hamwe mu habitse amateka menshi y’abanyamuziki, ndetse mu myaka yo hambere haberaga ibitaramo.

Mc Lyon Manzi ukunzwe cyane, Dj Bissoso umwe muba Dj b'abahanga na Dj Ry nibo bazasusurutsa abazitabira

Deejay Karim ni umwe mubazaba bavanga imiziki yo hambere

Imyenda yo hambere niyo izaba yiganje








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND