RFL
Kigali

Ingoro Ndangamurage y’umuziki nyarwanda yagiye uwamperezayo?

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:19/05/2022 11:40
0


Bamwe mu bakora umuziki mu Rwanda bari baherutse gutangaza ko bimwe mu bibazo bigaragara muri iyi nganzo nyarwanda byaba bigiye kubonerwa umuti, kuko hatangijwe Ingoro y'umuziki nyarwanda mu rwego rwo kuwukundisha Abanyarwanda no kuzamura iterambere ryawo binyuze mu bukerarugendo.



Ibikoresho gakondo by'umuziki, amafoto y'abahanzi b'indirimbo nyarwanda za kera ndetse n'ibikoresho by'indirimbo zigezweho, ni bimwe mu bizashyirwa muri iyi ngoro y'umuziki.

Umusaza Makanyaga Abdul, umuhanzi nyarwanda waririmbye indirimbo zakanyujijeho akaba agikunzwe kugeza n'ubu, yavuze ko iyi ngoro y'umuziki izaba ari ingenzi.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco mu ngoro z'igihugu z'umurage w'u Rwanda, Ndikumana Isidore nawe yavuze ko bashyigikiye iki gitekerezo cyo gushyiraho Ingoro y'umuziki kuko kizazamura na ba mukerarugendo basura u Rwanda kubera umuziki.

Umuyobozi w'umuryango utari uwa Leta  ‘Njye na We’ (I and You) Rukundo Gustave, ari nabo bagize igitekerezo cy'uyu mushinga yavuze ko babanje gutangiza imurikabikorwa ry'ibishingiye ku muziki, igikorwa gitegura imbanzirizamushinga yo gushyiraho iyi ngoro y'umuziki biteze ko izazamura urwego rw'umuziki mu Rwanda.

Iri murikabikorwa ry'umuziki ubwo riheruka kuba, ryabereye mu gace katagerwamo imodoka 'car Free zone’ rimurikwamo ibikoresho gakondo by'umuziki nyarwanda [aho ryamaze icyumweru], abahanzi batandukanye,ndetse n'amafoto y'abahanzi bitabye Imana n'ibihangano byabo.

Bitewe n’ibitekerezo bitandukanye bigenda bigaragara ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bibaza kuri iyi ngoro n’icyashyirwamo, ni bimwe byatumye twibaza aho iyi ngoro igeze kuva mu mwaka wa 2019. Twagerageje kuvugisha ababishinzwe ntibyadukundira, ariko turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

Makanyaga Abdul ni umwe mu bahanzi bafite amateka

Ubwo imurikagurisha ryabaga, amwe mu mafoto y'abahanzi batandukanye yaramuritswe.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND