RFL
Kigali

BAL 2022: Irushanwa rishobora gusiga amateka akomeye kuri REG BBC n’u Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/05/2022 9:08
0


Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022, muri Kigali Arena harakomereza imikino ya nyuma y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ku makipe 8 yabikoreye agomba guhatanira igikombe cy’uyu mwaka.



Kugeza magingo aya REG BBC ihagarariye u Rwanda iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa bigendanye n’uburyo yitwaye mu mikino y’ijonjora ryibanze yabereye i Dakar muri Senegal, aho REG yayoboye amakipe yo mu gace ka Sahara Conference.

Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya kabiri mu mateka yaryo rishobora kuzagaragaramo impinduka zirimo no kwigaragaza kw’amakipe atandukanye atari amenyerewe cyane muri Afurika nkuko byagaragaye mu mikino yabereye muri Senegal mu mezi macye ashize.

Byitezwe ko REG BBC izaba iri imbere y’abafana ndetse izaba iri mu rugo ishobora kuzatungurana ikegukana iri rushanwa.

Imikino ya nyuma ya BAL 2022 izaba hagati ya tariki ya 21-28 Gicurasi 2022, ikazabera muri Kigali Arena.

Amakipe ane ya mbere yavuye muri Nile Conference ni Zamalek (Misiri), Petro de Luanda (Angola), Cape Town’s Tigers (Afurika y’Epfo) na FAP (Forces Armées et Police Basketball) yo muri Cameron.

Andi makipe ane yaboneye itike muri Sahara Conference ni REG BBC (Rwanda), US Monastir (Tunisie), Seydou Lygacy Club (Guinée) na AS Salé (Maroc).

Irushanwa rya BAL riheruka ryatwawe na Zamalek yo Misiri itsinze US Monastir Tunisia ku mukino wa nyuma.

Uko amakipe azatangira yesurana muri Kigali Arena:

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022:

AS Sale (Maroc) vs Petro de Luanda (Angola) – Saa 14h30

F.A.P (Cameroun) vs REG BBC (Rwanda) saa 16h00

REG BBC yitezweho gutungurana ikora amateka mu irushanwa ry'uyu mwaka

BAL 2022 iratangira kuri uyu wa Gatandatu muri Kigali Arena





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND