RFL
Kigali

Volleyball mu bagore: APR na RRA berekeje muri Tunisia mu mikino nyafurika

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/05/2022 8:41
0


Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, nibwo amakipe y’abagore ya APR WVC na Rwanda Revenue Authority yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamhanga cya Kigali i Kanombe, yerekeje muri Tunisia mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, 2022 Women Club Championship.



APR y’abagore yabonye amahirwe yo gusohokera igihugu mu mikino nyafurika nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya Volleyball y’uyu mwaka mu Rwanda.

Ikipe ya Rwanda Revenue Authority niyo yagiye yitabira aya marushanwa cyane, kuko mu mwaka wa 2018 ubwo iheruka gusohoka yegukanye umwanya wa 5 muri Afurika, nyuma yo gutsinda Baffia yo muri Cameroon amaseti 3-0.

Mu cyiciro cy’abagore nta kipe yo mu Rwanda yari yatwara iki gikombe cyangwa ngo ibone umudari, icyakoze mu 2016 ikipe ya RRA yageze muri 1/2 nyuma y’uko yari imaze gutsinda ikipe ya El Shams yo mu gihugu cya Misiri amaseti 3-1.

APR WVC yahagurukanye abakinnyi 14 barimo bane bari mu ikipe y’Igihugu iheruka yakinnye imikino nyafurika.

Ku ruhande rwa RRA nayo yahagurukanye abakinnyi 14 naho harimo batatu bari mu ikipe y’Igihugu ya nyuma yakinnye imikino y’igikombe cy’Afurika.

Biteganyijwe ko aya makipe agera muri Tunisia ku mugoroba wo kuri uyu wa kane mu rugendo babanza kunyura Istanbul muri Turikiya bakaboba kwerekeza i Tunis.

Iri rushanwa rizatangira gukinwa ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022.

Ikipe ya RRA yerekeje mu mikino nyafurika ikunze kwitwaramo neza

Abakinnyi ba APR biyemeje kwandika amateka muri iri rushanwa

Abakapiteni b'amakipe yombi bashyikirijwe ibendera ry'igihugu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND