RFL
Kigali

Miquisonne ntabwo ari mu bakinnyi 35 ba Mozambique bagiye kwitegura Amavubi

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:19/05/2022 0:45
0


Chiquinho Conde, umutoza w'ikipe y'igihugu ya Mozambique, yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw'abakinnyi 35 bagiye kwitegura imikino ya mbere yo gushaka itike y'imikino ya nyuma y'igikombe cy'Africa cya 2023, izabera muri Coté D'Ivoire mu mwaka utaha.



Uru rutonde rurerure rwiganjemo abakina imbere muri Shampiyona ya Mozambique, ruriho abakinnyi bazatoranywamo abazaba bagize ikipe izahangana n'Amavubi y' u Rwanda ndetse n'ikipe y'igihugu ya Benin mu gice kibanza cy'ukwezi gutaha kwa Kamena 2022.

Abakinnyi bahamagawe muri 'OS Mambas' ya Mozambique, biganjemo abakiri batoya ndetse banakina imbere mu gihugu, mu gihe hari abandi bake bakina muri Espagne, Portugal, u Bufaransa n'ahandi.


Reinildo wa Atletico Madrid

Amazina yo kwitega cyane muri iyi mikino ni Reinildo Mandava ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso muri Atletico Madrid ikina muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Espagne ndetse na Edson Sitoe 'Mexer' ukina inyuma muri Bordeaux ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa.

Abakinnyi 35 bahamagawe, ntibarimo rutahizamu Luis Miquissone bahimba 'Konde boy' wa Al Ahly yo mu Misiri, kuko amaze igihe afite imvune ku kuguru kw'ibumoso yanatumye atagaragara mu mikino yo gukuranwamo ya CAF Champions League.


Luis Miquissone

Iyi kipe ihagaze ku mwanya wa 119 ku rutonde rwa FIFA rwasohotse mu kwezi gishize kwa Werurwe, izatangirira urugendo rwo gushaka itike y'imikino ya nyuma y'igikombe cy'Africa mu mukino izakiramo Amavubi y' u Rwanda, uteganijwe ku ya 3 Kamena.

Biteganijwe ko umukino wa Mozambique n' u Rwanda uzabera kuri stade ya Orlando Stadium iri i Johanesburg muri Africa Y'epfo, kuko Mozambique, kimwe n' u Rwanda, idafite Stade n'imwe yemerewe kwakira amarushanwa ya CAF na FIFA.


Abakinnyi ba Mozambique bahamagawe

Muri uku gushaka itike y'imikino ya nyuma y'igikombe cy'Africa cya 2023, OS Mambas ya Mozambique n'Amavubi y' u Rwanda bari mu itsinda 'L' aho bari kumwe na Les Lions de la Teranga ya Senegal ndetse na Les Écureuils ya Benin.

Mu gihe Mozambique izakina n'u Rwanda ku munsi wa mbere, Senegal izaba yakiriye Benin ku ya 4 Kamena, mu gihe ku munsi wa kabiri, u Rwanda ruzakira Senegal, naho Benin ikakira Mozambique.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND