Mu gihe benshi mu bafana ba APR FC bnari biteze ko hashobora kugira icyahinduka umwaka utaha ikipe ikubakwa bushya igurirwa abakinnyi b’abanyamahanga, Chairman w’iyi kipe Lt.Gen Mubarakh Muganga yavuze ko ufite izo ntekerezo yasubiza amerwe mu isaho kuko bidateze kuba ahubwo ko abakinnyi b’abanyarwanda aribo barambirijeho.
Hari
hashize iminsi bivugwa ko APR FC ishobora kuzongera gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga
mu mwaka utaha w’imikino, gusa umuyobozi w’iyi kipe, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze
ko iyo gahunda idahari ndetse batigeze banayitekereza.
Kuri
uyu wa kabiri tariki ya 17 Gicurasi, ubwo Lt Gen Mubarakh Muganga yasuraga
abakinnyi b’iyi kipe aho bari kwitegura umukino wa ½ wo kwishyura mu gikombe
cy’Amahoro uzabahuza na Rayon Sports, arabaganiriza abasigira ubutumwa bukomeye
buzabaherekeza kuri uyu mukino ariko anakurira inzira ku murima abafana
batekereza abakinnyi b’abanyamahanga muri APR FC.
Uyu muyobozi
yavuze ko nta gahunda ihari yo kubongeramo abakinnyi b’abanyamahanga, ko ahubwo
haziyongeramo abandi bakinnyi b’abanyarwanda mu rwego rwo kubaha umwanya wo
kugaragaza impano zabo.
Ati
“Muri ikipe nziza y’ abanyarwanda batarangwamo abandi bantu kandi ntabo twifuza
kuzazana muri iyi kipe kuko mwebwe mushoboye, mufite barumuna banyu nabo bazaca
hano kuko nk’ikipe y’ingabo twifuza kubaha amahirwe yo kugaragaza impano zabo
nk’abenegihugu. Ibi bizafasha Abakinnyi kwiteza imbere mu buryo bwose kandi
ninawo murongo twihaye.
Kuri
APR FC nta n’ubwo turwanya abanyamahanga, andi makipe yari afite abanyamahanga
batatu ageraho asaba ko umubare wongerwa bakaba batanu birakorwa, yewe n’ubu
ashatse yasaba abandi bakaba barindwi ariko twe ntiduteze guhindura umurongo
turimo wo guhuza imbaraga nk’Abanyarwanda”.
APR
FC imaze igihe kinini ititwara neza ku ruhando mpuzamahanga byanatumye abafana
bayo batangira kwijujuta basaba ubuyobozi kugura abakinnyi b’abanyamahanga
bafite icyo barusha abanyarwanda bari muri iyi kipe kugira ngo bazahure
umusaruro, iyi kipe inasubirane igitinyiro yahoranye mu karere.
TANGA IGITECYEREZO