Umunya-Ecosse utoza ikipe ya Police FC, Frank Nuttall ashobora kwirukanwa nyuma yo kwitwara nabi muri shampiyona y’uyu mwaka ndetse akanasezererwa mu gikombe cy’Amahoro atacyegukanye nkuko yari yarabyiyemeje uyu mwaka w’imikino utangira.
Kuri
uyu wa gatatu tariki ya 18 Gicurasi 2022, Police FC y’umutoza Nuttall
yasezerewe muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo kunganya na AS Kigali ibitego
2-2 mu mukino wo kwishyura, gusa ikaba yari yaratsinzwe igitego 1-0 mu mukino
ubanza, bituma isezererwa ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2.
Bivuze
ko uyu mwaka wamaze kuba imfabusa ku ikipe ya Police FC yifuzaga kwegukana
igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro uyu mwaka, byanashyize mu
mazi abira umutoza Frank Nuttall ushobora kwerekwa umuryango isaha n’isaha.
Mu
mikino 27 ya shampiyona Police FC imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino itozwa
na Frank Nuttall, yicaye ku mwanya wa 6 n’amanota 37, aho batsinze imikino 9,
banganya 10 batsindwa 8, kugeza ubu bakaba barushwa na APR FC ya mbere amanota 23.
Ikibazo
cy’umusaruro mubi kimaze iminsi muri iyi kipe biravugwa cyahagurukije ubuyobozi
bwa Police FC ndetse bakaba bari batangaje ko uyu mwaka w’imikino nurangira
Nuttall nta gikombe ahesheje iyi kipe azahita yerekwa umuryango.
Hagiye
havugwa ibibazo bitandukanye birimo kutumvikana n’umutoza w’ungirije Kirasa
Alain, nk’imwe mu ntandaro y’umusaruro mubi muri Police FC, ariko Nuttall akabyamaganira
kure avuga ko nta kibazo kiri muri Police FC.
Frank
Nuttall yageze muri Police FC muri uyu mwaka w’imikino, agurirwa abakinnyi
batandukanye barimo Muhadjiri kugirango azabashe guhesha iyi kipe igikombe
yayisezeranyije, gusa byose byarangiriye mu magambo, ibintu bishobora kutamugwa
neza na gato.
Biravugwa
ko Eric Nshimiyimana ariwe ushobora kuzatoza Police FC umwaka utaha w’imikino.
TANGA IGITECYEREZO