RFL
Kigali

Somaliya ikeneye ibirenze ubutumwa bushya bwa gisirikare bwa Amerika

Yanditswe na: Olivier Iradukunda
Taliki:18/05/2022 21:41
0


Perezida mushya wa Somaliya, Hassan Sheikh Mohamud, ategerejweho kuba azakenera guhangana n’ibibazo by’umutekano n’ibidukikije byose bifitanye isano rya bugufi muri iki gihugu cya Somalia.



Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden yarahiriye kuzarangiza intambara zose zari zarananiranye zifite aho zihuriye n’igihugu cye nk'uko n'uwamubanjirije ariwe Donald Trump yabishatse, ariko mu kubishyira mu bikorwa bigakomeza kugorana, rimwe na rimwe bikaba bitavugwaho rumwe mu kubishyira mu bikorwa. Urugero rugaragara ni ukurangiza akajagari kandi kangiza isura ya Amerika kaberaga muri Afuganisitani mu mpeshyi ishize.

Icyakora mu bigaragara ari gusoza isezerano ryatanzwe na Perezidansi ye nubwo ibi bitaragerwaho neza. Nk'uko tubikesha ikinyamakuru The Nation, amakuru avuga ko Perezida Biden aherutse kwemeza gahunda yo kongera kohereza ingabo z’abanyamerika muri Somaliya byerekana uruhare rwa Amerika ifite mu bikorwa by’intambara bibera mu isi.

Iki kikaba ari ikimenyetso kigaragaza ko politiki y'Abanyamerika kuri Guvernoma zayo zitajyanye. Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Trump yakuye ingabo nyinshi za Amerika muri iki gihugu muri manda ye. Ibi kandi bikaba byerekana neza ko uko ibintu bimeze nabi muri Somaliya.

Ni mu gihe hatekerezwa niba iki cyaba ari cyo gihe cy’amahoro muri iki gihugu, giherutse gutora Perezida mushya nyuma y’akajagari n'inzira yo gukuraho uwahoze ari umuyobozi wacyo, Mohamed Abdullahi Mohamed, ku butegetsi. Noneho, Perezida Hassan Sheikh Mohamud yasezeranyije abaturage be kubaka Somaliya ihuje nayo kandi igahuza isi.

Mu by'ukuri, Bwana Mohamud afatwa nk'aho atari shyashya. Yabaye umuyobozi wa Somaliya hagati ya 2012 na 2017, kandi biragaragara ko atakoze bihagije ibyo yasabwaga kugirango igihugu cye kibe gihamye. Ni ngombwa ko akora neza muri iki gihe kandi akubaka guverinoma ikomeye, ifite ubutabera budashingiye kuri we gusa ahubwo no ku bw'abaturage be. 

Somaliya igaruka cyane buri gihe munsi yibipimo byingenzi mu birebana n’iterambere. Igipimo cy’iterambere ry’ikigo cya Legatum gishyira Somaliya ku mwanya wa 161 kuri 167, ivuga ko ubukungu bwayo buhagaze nabi ari ikibazo gikomeye muri iki gihugu. 

Politiki yo muri Somaliya irimo akajagari, amakimbirane aracyari menshi nyuma yuko uwahoze ari perezida Mohamed ari gukora ibishoboka byose kugira ngo akomere ku butegetsi, harimo no kongera manda ye umwaka ushize. Ruswa nayo ni ikibazo gikomeye kigarukwaho muri iki gihugu.

Al Shabab izwi cyane kwisi yose nkumutwe witerabwoba wahitanye abantu benshi. Uyu munsi, yinjiye mu buzima bwa buri munsi bwe’iki gihugu, haba nk'abacamanza cyangwa abakora ibigendanye n’imisoro, ariko Ikibabaje cyane ni ubwicanyi buhakorerwa. 

Ibikorwa birimo amakimbirane y’abitwaje intwaro, imibare igaragaza ko ibyabaye hagati ya 2010 na 2020 umubare w'abasivili bishwe ugera ku 4000. Abenshi bari muri Somaliya. Perezida mushya rero akaba ari ikibazo cy’ingutu agomba kwiyemeza kurwanya bifitanye isano n’ubuhezanguni mu bice byose by’iki gihugu.

Biragaragara ko guverinoma ya Bwana Mohamud ifite impungenge z'umutekano usesuye, ariko kandi ingabo z’Amerika zigomba gufasha kugira ngo bigerweho. Umutekano ni ngombwa, ariko bishobora kugerwaho aruko habayeho kumenya no kumva imiterere nyayo y’ibibazo igihugu gifite. 

Al Shabab irica, ariko rero hari n’ibindi bibazo byinshi by’igihugu bigikikije, birimo ubutayu, amapfa n’imicungire mibi y’ubutaka. Uturere hafi 90 ku ijana twibasiwe n’ibura ry’amazi, kandi ingaruka zikagera ku biribwa bituma abana miliyoni 1.4 bigaragara ko bafite imirire mibi, abarenga 300.000 bo bafite ibibazo bikabije. 

Somaliya ishobora kuba iri mu bwigunge, ariko ihungabana ryayo rifite aho rihurira n’isi yose muri rusange, haba ku bujura buhabera bugira ingaruka ku bwikorezi mpuzamahanga cyangwa ibikorwa by’abarwanyi. 

Muri iki gihe Perezida mushya agiriyeho, igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kikaba nacyo cyatangiye ibikorwa byacyo. Ibitekerezo  bigomba kongera kwibanda ku bisubizo by’amakimbirane yo muri iki gihugu cya Somaliya. Icyo gihe ni bwo igihugu gishobora guhuza ubwacyo n'isi.


Perezida mushya wa Somalia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND