RFL
Kigali

Israel Mbonyi aribuka ko abakunzi be b'i Kigali bamaze imyaka 5 baguye isari? Impamvu 5 akwiriye gukora igitaramo cye bwite mu 2022

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/05/2022 22:10
0


Imyaka 5 irashize Israel Mbonyi adataramira abakunzi be b'i Kigali. Yego Covid-19 yakomye mu nkokora benshi barimo n'abahanzi, ariko wibuke ko na mbere y'uko iki cyorezo cyaduka, Mbonyi yari amaze igihe adakora igitaramo. Rero ubwo ibitaramo babikomoreye, iminwa yacu ikaba itakiriho agapfukamunwa, natange agatego tubyinire Imana abazimu bashye!.



Byari tariki 10 Ukuboza 2017 ubwo Israel Mbonyicyambu [Israel Mbonyi] aheruka gukora igitaramo i Kigali. Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali [Kigali Conference and Exhibition Village], kitabirwa n'abantu uruvuganzoka aho benshi bari bahagaze kubera kubura aho bicara abandi batari bacye basanga amatike yashize bisubirira mu ngo zabo amarira ari yose, icyo gihe byarasakuje cyane. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi hashize imyaka hafi 5 (hashize imyaka 4 n'amezi 6). Abakunzi be b'i Kigali bafite inyota nyinshi ndetse baguye isari rwose, barashaka gutaramana nawe nk'uko bakunze kubimubaza ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu itangazamakuru.

Ndi umwe mu bitabiriye igitaramo Israel Mbonyi yakoze mu mwaka wa 2017 n'ikindi yakoreye muri UR-Huye mu ntangiriro za 2020, ariko niba utarabashije kubigeramo, biri bungore kukubwira uburyo uyu muhanzi akunzwe cyane n'inyota abantu baba bafite yo gutaramana nawe. Umunyarwanda yabivuze neza ati "Inkuru mbarirano iratuba". Icyakora InyaRwanda.com ibitse amafoto meza cyane agera ku 150 agaragaza neza ishusho y'igitaramo cyo mu 2017 yafashwe n'umufotozi karundura Shane_Costt wa Afrifame Pictures. Icyo gitaramo cyari icya kabiri mu mateka ya Israel Mbonyi kuko icya mbere yagikoze mu 2015 kibera muri Kigali Serena Hotel. 

Ndacyari kukumvisha uburyo abafite inyota yo kongera gutaramana na Israel Mbonyi bafite ishingiro. Igitaramo cyo mu myaka itanu ishize cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana, benshi barahembuka bikomeye, bamwe baryama hasi kubera kunezerwa, abandi basuka amarira y'ibyishimo, abandi babura uko bifata! Ni igitaramo kitabiriwe n'ibyamamare byinshi cyane birimo Knowless na Clement, Christopher, Bruce Melodie, Patient Bizimana, Muyoboke Alex, Charly na Nina, Aime Uwimana, Sugira Ernest, Kavutse Olivier, Yvan Buravani, Aimable Twahirwa n'abandi.

Israel Mbonyi yari afite gahunda yo gukora ikindi gitaramo gikomeye mu 2020

Mu rwego rwo gutegura ibitaramo biri ku rwego rwiza na cyane gutegura ibitaramo atari ibintu byo guhubukirwa, hari amakuru avuga ko Israel Mbonyi yari yihaye gahunda y'uko azajya akora igitaramo buri nyuma y'imyaka itatu. Ibi bisobanuye ko niba yarakoze igitaramo mu 2017, yagombaga gukora ikindi mu 2020. Ubwo imyiteguro yari irimbanyije ndetse yaramaze no gufata itariki y'igitaramo cye, icyorezo cya Covid-19 cyahise kibasira Isi, ibikorwa hafi ya byose birahagarara. Amakuru yari ahari ni uko icyo gitaramo cyagombaga kubera muri Kigali Arena.

Imyaka ibiri yakurikiyeho ni iya Covid-19 aho ibikorwa by'imyidagaduro byahagaze kuva iki cyorezo kikigera mu gihugu kugeza n'uyu munsi hari ibitarajya mu buryo neza bikigaragara nk'inkomyi ku bahanzi bashaka gukora ibtaramo nk'uko byahoze. Mu byo abahanzi bakibonamo imbogamizi ku bitaramo byabo ari nayo mpamvu nta bitaramo bikomeye uri kubona muri iyi minsi ni ukuba ababyitabira basabwa kwipimisha Covid-19 ndetse bikajyana no kwambara agapfukamunwa [ahantu hafunganye]. Byagora benshi kubyina, kuririmba, kwitera hejuru bambaye agapfukamunwa!.


Israel Mbonyi akunzwe cyane mu ndirimbo yitwa "Icyambu"

Nubwo ariko izi mpungenge bafite zumvikana, niwitegereza neza urasanga u Rwanda n'Isi biri kujya mu buzima busanzwe butarangwamo Covid-19. Ingero twagenderaho ni ukuba kugeza uyu munsi bitakiri itegeko mu Rwanda kwambara agapfukamunwa nk'uko byemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuwa 13 Gicurasi 2022 iyobowe na Perezida Kagame. Ni umwanzuro wishimiwe n'abaturarwanda benshi cyane, kandi koko ni mu gihe bari bamaze imyaka ibiri aho bari hose basabwa kuba bambaye agapfukamunwa. Niba agapfukamunwa kavuyeho ku bantu batari ahantu hafunganye, birashoboka ko mu gihe cya vuba kazakurwaho burundu, maze tugatarama koko!.

INYARWANDA 'yatohoje' amakuru avuga ko Israel Mbonyi ari mu myiteguro yo gutaramira abakunzi be mu gitaramo kizaba tariki 07/08/2022, kikabera mu Mujyi wa Kigali. Ni amakuru yizewe yaturutse ahantu hizewe wa mugani wa Tonzi. Icyakora kugeza uyu munsi ntabwo Israel Mbonyi aragira icyo avuga kuri aya makuru. Muri icyo gitaramo ari gutegura bucece, azaba amurikira abakunzi be Album ebyiri yakoze mu myaka ishize, ni ko amakuru avuga. Izi Album zije zikorera mu ngana 'Uri Number 1' yamuritse mu 2015. Iki gitaramo azakora mu mpeshyi ya 2022 kizaba gisobanuye byinshi ku muziki we ndetse n'umuziki wa Gospel muri rusange kubera izi mpamvu eshanu mperaho mvuga ibi: 

1. Abakunzi ba Israel Mbonyi bafite inzara n'inyota bamaranye imyaka 5

Nk'uko twabikomojeho haruguru, kugeza uyu munsi wa none hashize imyaka itanu abakunzi ba Israel Mbonyi batuye muri Kigali batazi igitaramo cye uko gisa. Yakomwe mu nkokora ahanini na Covid-19, ariko igihe ni iki dore ko iki cyorezo akacyo kashobotse. Umuntu wari uri mu gitaramo cya Mbonyi mu 2017, aramutse yumvise ko amatike y'ikindi gitaramo yageze hanze, nta kindi yakora uretse gushaka uko atanga abandi bose "kuyibikaho". Wibuke ko mu cy'ubushize, abarenga 100 basubiyeyo barira ayo kwarika kuko basanze amatike yashize. Mbona, igitaramo yakora uyu mwaka cyaba ari umugisha ukomeye ku bakunzi be bamaranye imyaka 5 inyota yo gutaramana nawe. 

2. Urwego Israel Mbonyi ariho mu muziki akwiriye kujya akora igitaramo gikomeye nibura rimwe mu myaka 2


N'ubwo Covid-19 ari impamvu buri wese aguha iyo umubajije impamvu igikorwa cye runaka cyahagaze, Mbonyi nawe ni cyo yahita akubwira ku mwanya wa mbere. Gusa siko njye mbibona kuri Mbonyi aramutse yitwikiriye umutaka wa Koronavirus akavuga ko yamubujije gutarama. Twabiha 50%, maze indi 50% isigaye tukayishyira ku cyo nakwita 'kurangarana abakunzi be'. Uti gute? Impamvu ni uko Covid-19 yageze mu Rwanda nyuma y'imyaka 3 Mbonyi yari amaze nta gitaramo akora kandi ahora abisabwa n'abakunzi be. Wenda nawe ufite uko ubibona, gusa kuri njye nsanga urwego Israel Mbonyi ariho mu Rwanda mu muziki wa Gospel [mufata nka nimero ya mbere muri iyi minsi], yagakwiye kujya akora igitaramo gikomeye nibura rimwe mu myaka 2. 

Agiye agikora buri mwaka ni amata yaba abyaye amavuta, ariko kuko gutegura ibitaramo bisaba imbaraga nyinshi n'imyiteguro ihanitse, nibura ajye adutaramira rimwe mu myaka ibiri. Reka tuvuge ko Covid-19 nayo yabigizemo uruhare, nonese Bruce Melodie ntiyakoze igitaramo gikomeye muri Korona ubwo yari itangiye gucogora?. Unyumve neza, nanjye ibihe turi kuvamo ndabizi, birakomeye cyane pe ndetse n'ibitaramo bihuza ahantu benshi byamaze igihe kinini bitemewe, ariko aho bisubukuriwe reka dufatireho. Ubu ndahamya ko ibintu bishoboka ndetse cyane hamwe no kwizera no gusenga Imana. Ni ukuri hakenewe igitaramo cya Israel Mbonyi. Niba uziranye na Mbonyi umumpere ubu butumwa!.

Navuze ko bishobotse yajya adutaramira rimwe mu myaka ibiri, ushobora kumva ari ibintu bigoye cyane. Si ngombwa ngo igitaramo kibere mu mujyi wa Kigali, ashobora kubiteguza abakunzi be bose, akavuga ko igitaramo gikurikiraho kizabera mu Ntara runaka, ariko ntitumare imyaka 5 tudataramye. Ashobora no kugikorera i Kigali, agahindura uburyo asanzwe akoramo ibitaramo, akaba yavuga ati 'kuri iyi nshuro ndabataramira ndi kumwe n'abanyempano bazavamo abaramyi bakomeye b'ejo hazaza' bakaririmbana indirimbo ze cyangwa iz'abandi. Ashobora gukora Fesitivali ikomeye ngarukamwaka, amahugurwa y'amaramyi mpuzamahanga, gutaramira muri za Kaminuza, gutegura amarushanwa n'ibindi bituma duhora dutarama.

3. Abakunzi ba Gospel bose bakumbuye gutarama mu gitaramo cy'amashimwe, uwakibakorera bakanyurwa cyane ni Israel ukubutse muri Israel. Ntako byaba bisa abinjije muri Kigali Arena!

Tariki ya 01 Werurwe 2020 ni bwo habaye igitaramo cya nyuma mu Rwanda mbere y'uko Covid-19 ihagarika ibikorwa hafi ya byose. Ni igitaramo cyakozwe na James & Daniella ubazi cyane mu ndirimbo "Mpa amavuta". Cyabereye muri Kigali Arena inyubako kabuhariwe yagenewe imyidagaduro, ikaba yakira abarenga ibihumbi 10 bicaye neza buri umwe mu mwanya we. Kugeza uyu munsi nandika iyi nkuru hashize amezi 26 n'iminsi 17 abakunzi b'umuziki wa Gospel batazi uko igitaramo gisa, ubwo ndavuga kimwe bataramana n'abahanzi imbonankubone atari bya bindi byabereye kuri Televiziyo n'ubwo nabyo byafashije benshi muri bya bihe bya 'Guma mu Rugo'.

Muri ibi bihe bisharira abaturarwanda n'abatuye Isi bose muri rusange bari gusohokamo by'icyorezo cyabateye ubukene, agahinda n'ibindi, umuntu ugeze uyu munsi agihumeka umwuka w'abazima afite ishimwe rikomeye ku Mana. Abakristo bo barabyumva cyane kuko bahamya ko ari Imana yabashoboje guca muri ibi bihe. Ibi rero ni amashimwe akomeye kuri bo, akaba ariyo mpamvu haramutse hateguwe igitaramo cyagutse kandi gikomeye bahimbarizamo Imana, bakwitabira n'iyonka kuko waba ari umwanya mwiza wo gushima Imana ku bwo kubarokora urupfu. 

Israel Mbonyi ukubutse muri Israel mu rugendo shuri rw'iyobokamana aho yanataramiye akishimirwa cyane n'imbaga, ntako byaba bisa abaye ari we utegura mbere igitaramo kuko cyarangwa n'amashimwe atarondoreka. Aline Gahongayire niwe waririmbye ngo "Hari impamvu pe zo gushima Imana". Nibyo koko zirahari. Erega abakunzi ba Gospel ntibanashize inyota yo gutaramira muri Kigali Arena binjijwemo bwa mbere na James na Daniella ari nayo nshuro baherukamo. Mbonyi nawe abinjije muri iriya nyubako y'i Remera, ubanza bamugabira! Gusa nubwo atataramira muri iriya nyubako bitewe n'impamvu zinyuranye, yashaka ahandi ariko hagutse hakira abantu benshi.

4. Bategerezanyije amatsiko menshi Album 2 abafitiye nk'impano n'ihumure nyuma y'ibihe bisharira nk'umuravumba bavuyemo bya Covid-19

Umwaka ushize Israel Mbonyi yabwiye inyaRwanda.com ko ari gutunganya Album ye ya gatatu. Ubu, birashoboka ko iyo Album yarangiye. Zimwe mu ndirimbo ziyigize, zamaze kugera ku rukuta rwe rwa Youtube n'izindi mbuga mpuzamahanga zicuruza umuziki, ariko hari izitarasohoka. Kuba abakunzi be baheruka gutaramana nawe ubwo yari afite Album imwe gusa, ubu akaba amaze gukora izindi ebyiri atarabamurikira, bamwitaba ngo "Karame" nk'uko ajya abiririmba, aramutse abatumiye mu gitaramo cy'amashimwe. Bafite amatsiko menshi y'impano yabaha mu gihe nk'iki nyuma yo kugirwaho ingaruka n'icyorezo twagarutseho haruguru. 

5. I Burayi, Amerika n'ahandi muri Afrika nta kabuza nabo baramukeneye, ariko byaba byiza ahereye i Kigali

Mu mwaka ushize Israel Mbonyi yari yatumiwe i Burundi mu bitaramo byagombaga kuba kuwa 13,14 & 15 Kanama 2021 bihagarikwa ku munota wa nyuma kubera ko ngo nta 'burenganzira bw'ubuyobozi bwigeze butangwa'. Birashoboka ko baba bageze kure basubukura iki gitaramo na cyane ko n'icya Bruce Melodie cyahagaritswe igihe kimwe n'icya Mbonyi, kuri ubu cyasubukuwe akaba ateganya kuzahataramira mu mpeshyi y'uyu mwaka. Si aho gusa bakeneye Mbonyi, ahubwo n'i Burayi, Amerika, n'ahandi, ubu ntibicaye barashaka uko batumira uyu muhanzi washyize ku ruhande ibijyanye n'imiti yaminujemo [Pharmacy] akirundurira mu kuririmbira Imana. Ntako byaba bisa mbere yo gutaramira aho hose, akabanza agataramira abanya-Kigali badahwema kumugaragariza urwo bamukunda.


Imyaka imaze kuba 5 kuva ubwo Mbonyi aheruka gutaramira i Kigali


Niba uyu muntu muziranye umubaze niba mu buzima bwe ashobora kwibagirwa iki gitaramo!


Igitaramo cy'ubushize kitabiriwe n'abantu uruvunganzoka, aba bose bari bishyuye! 


Mbonyi imbere y'abakunzi be mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali mu 2017


Mu gitaramo aheruka gukorera i Kigali yaririmbye indirimbo zirenga 10


I Huye ni bo bamuherutse vuba kuko yabataramiye mu ntangiriro za 2020


Israel Mbonyi azataramira abanya-Kigali tariki 07/08/2022 nk'uko amakuru yizewe abihamya


Amakuru avuga ko Mbonyi ari gusengera no gutegura igitaramo kizaba mu mezi 3 ari imbere  


Israel Mbonyi akubutse muri Israel mu bikorwa by'ivugabutumwa n'ubukerarugendo


Mbonyi i Bethlehem aho Yesu Kristo yavukiye, agiye kujya aririmba ibyo yiboneye n'amaso ye mu gihugu cyahawe umugisha n'Imana [Israel] atari gusa ibyo yaboneye ku Marembo y'Ijuru!!


Aherutse gutungurana agaragaza ko yanavamo umunyamakuru mwiza, hano yari yatumiwe kuri Televiziyo Rwanda


Israel Mbonyi akunzwe na benshi biganjemo urubyiruko


Uyu mwaka wa 2022 Mbonyi akwiriye gukora ibishoboka agategura igitaramo cyagutse i Kigali


Israel Mbonyi afite Album nshya ebyiri ataramurikira abakunzi be 

Mbonyi yahuriye mu gitaramo na Avraham Tal umuramyi ukomeye muri Israel


Igitaramo cye cyo muri Israel cyaritabiriwe bikomeye

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "ICYAMBU" YA ISRAEL MBONYI


REBA HANO "BAHO" IMWE MU NDIRIMBO ZA MBONYI ZIKUNZWE CYANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND