RFL
Kigali

Burna Boy yatangaje uruhererekane rw’ibitaramo by'impeshyi yise ‘Love Damini’ agiye gukorera muri Amerika ya ruguru

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/05/2022 12:03
0


Habura iminsi mbarwa ngo ashyire hanze Album yise ‘Love Damini’, yahise atangaza ibitaramo by’uruhererekane byo kuyimenyekanisha azakorera mu mijyi myinshi yo muri Amerika y’Amajyaruguru.



Ibitaramo bya Burna Boy bizabimburirwa n’ibyo azakorera muri Barbados tariki ya 17 Nyakanga 2022, aho azaba ari muri Barbados mu iserukiramuco rya Bridgetown.

Tariki 21 Nyakanga 2022 nyuma yo kuva muri Barbados, azahita yerecyeza mu mijyi  irimo Aretha Franklin Amphitheater na Minneapolis, naho kuwa 31 yerecyeze muri Chicago, Boston, Houston, Montreal n’indi mijyi itandukanye asoreze muri Atlanta.

Uru ruhererekane rw’ibitaramo rukaba ari urwo yateguye, kubera Album azashyira hanze kuwa 30 Kamena 2022  yise Love Damini. Amatike akaba azatangira kugurishwa mu buryo rusange kuwa 20 Gicurasi 2022. Urutonde rwagutse rw’ibitaramo bya Burna Boy yise ‘Love Damini Tour'Album ya gatandatu ya Burna Boy yise 'Love Damini' izajya hanze mu mpera za KamenaBurna Boy yateguye Tour azakorera mu mijyi itandukanye yo muri Amerika y'AmajyaruguruBurna Boy yaherukaga kwitabira itangwa ry'ibihembo bya BET 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND