RFL
Kigali

Wizkid mu bahanzi bari kuri album nshya Chris Brown yitegura gusohora

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/05/2022 10:59
0


Umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria, ari mu bahanzi bagiye gusohoka kuri album nshya Chris Brown yitegura kumurika.



Ayodeji Ibrahim Balogun wamamaye ku izina rya Wizkid akoresha mu muziki, ni umwe mu bahanzi bakomoka muri Nigeria bahagaze neza muri iki gihe haba ku mugabane wa Africa no ku rwego mpuzamahanga. Kuri ubu Wizkid akomeje kongera udihigo ku tundi,nyuma y’aho icyamamare Chris Brown gihishuye ko Wizkid ari kuri album yitegura kumurika mu kwezi kwa Gatandatu ku itariki 24. Iyi album izagaragaraho Wizkid iri gutegurwa na Chris Brown, niyo yise 'Breezy Album'.

Nk'uko Chris Brown yabitangaje akoresheje urukuta rwa Instagram, yateguje abafana be album nshya yise Breezy Album ndetse anerekana ku mugaragaro igishushanyo cyayo (Cover Art). Chris Brown yakomeje kandi yerekana abahanzi b'ibyamamare bazagaragara kuri iyi album ibura igihe gito ngo ijye hanze, barimo Lil Wayne, Tory Lanez, Ella Mai, H.E.R, Yung Bleu, Jack Harlow, Anderson Paak hamwe na Wizkid.

Chris Brown yateguje abafana be album nshya yise 'Brezzy'

Chris Brown yatangaje ko Wizkid azagaragara kuri album agiye gusohora

Ikinyamakuru Daily Africa cyatangaje ko ari inshuro ya mbere Wizkid agiye gukorana na Chris Brown kuri album, ndetse ibi bikaba byongereye Chris Brown ku rutonde rw'abahanzi bakomeye bamaze gukorana na Wizkid barimo Beyonce na Drake. Ibi kandi birongerera amahirwe Wizkid, yo kwagura isoko ry'umuziki we ugakomeza kugera kure.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND