RFL
Kigali

Impamvu zigutera guhora ubabara umugongo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/05/2022 9:50
0


Kubabara umugongo ni ibintu biba ku bantu benshi muri iki gihe. Bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, gusa inyinshi muri izo mpamvu dushobora kuzirinda bityo tukarinda n’umugongo wacu.



Ngizi impamvu zigutera guhora utaka umugongo:

1. Kuryama kuri Matelas ishaje

Abantu benshi birengagiza guhindura matelas baryamaho, nyamara hari igihe isaza ugasanga uyiryamyeho urateberamo. Ibi rero bituma uruti rw’umugongo rwiheta, bityo bigatera kubabara umugongo. Ni byiza niba ubona Matelas yashaje, yihindure.

2. Guheka nabi ibikapu biremereye

Niba ukunda guheka igikapu kiremereye kenshi, ntukagihekere ku rutugu rumwe kuko bituma umugongo wiheta ibi bikaba byatera kubabara umugongo.

3. Umubyibuho ukabije

Kubyibuha birenze urugero ni imwe mu mpamvu itera kunanirwa, ndetse no kubabara umugongo. Ibiro biremerera umugongo n’inyama zikananirwa. Ni byiza rero kugabanya ibiro niba ushaka kwirinda kubabara umugongo.

4. Kwicara igihe kinini

Abantu benshi bakora akazi ko mu biro birirwa bicaye, ugasanga umuntu yicaye amasaha 6. Ibi nabyo byangiza umugongo wawe. Jya ugerageza byibura nyuma y’isaha 1 uhaguruke winanure uruhukeho.

5. Kudakora imyitozo ngororamubiri

Abantu benshi iyo ubabwiye ngo bajye bakora Siporo usanga batabyumva neza, nyamara gukora sport birinda uburwayi bw’umugongo kuko imyitozo ngororamubiri ituma amagufa akomera ndetse bikarinda n’indwara zo mu ngingo. Ni byiza rero gukora siporo byibura nka gatatu mu cyumweru.

6. Kwambara inkweto ndende kenshi

Iyo ukunda kwambara inkweto ndende cyane nyuma y’igihe runaka ushobora gutangira kumva umugongo ukurya. Ni byiza rero kwirinda kwambara cyane inkweto ndende.

Ibi ni bimwe mu bintu biza ku isonga mu gutera umugongo kubabara, nk’uko Healthline yabitangaje. Ubaye ukora kimwe muri ibi cyangwa ikirenze kimwe, inama ugirwa ni ukubyirinda ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND