Kubabara umugongo ni ibintu biba ku bantu benshi muri iki gihe. Bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, gusa inyinshi muri izo mpamvu dushobora kuzirinda bityo tukarinda n’umugongo wacu.
Ngizi impamvu zigutera guhora utaka umugongo:
1. Kuryama kuri Matelas ishaje
Abantu benshi birengagiza guhindura matelas baryamaho, nyamara hari igihe isaza ugasanga uyiryamyeho urateberamo. Ibi rero bituma uruti rw’umugongo rwiheta, bityo bigatera kubabara umugongo. Ni byiza niba ubona Matelas yashaje, yihindure.
2. Guheka nabi ibikapu biremereye
Niba ukunda guheka igikapu kiremereye kenshi, ntukagihekere ku rutugu rumwe kuko bituma umugongo wiheta ibi bikaba byatera kubabara umugongo.
3. Umubyibuho ukabije
Kubyibuha birenze urugero ni imwe mu mpamvu itera kunanirwa, ndetse no kubabara umugongo. Ibiro biremerera umugongo n’inyama zikananirwa. Ni byiza rero kugabanya ibiro niba ushaka kwirinda kubabara umugongo.
4. Kwicara igihe kinini
Abantu benshi bakora akazi ko mu biro birirwa bicaye, ugasanga umuntu yicaye amasaha 6. Ibi nabyo byangiza umugongo wawe. Jya ugerageza byibura nyuma y’isaha 1 uhaguruke winanure uruhukeho.
5. Kudakora imyitozo ngororamubiri
Abantu benshi iyo ubabwiye ngo bajye bakora Siporo usanga batabyumva neza, nyamara gukora sport birinda uburwayi bw’umugongo kuko imyitozo ngororamubiri ituma amagufa akomera ndetse bikarinda n’indwara zo mu ngingo. Ni byiza rero gukora siporo byibura nka gatatu mu cyumweru.
6. Kwambara inkweto ndende kenshi
Iyo ukunda kwambara inkweto ndende cyane nyuma y’igihe runaka ushobora gutangira kumva umugongo ukurya. Ni byiza rero kwirinda kwambara cyane inkweto ndende.
Ibi ni bimwe mu bintu biza ku isonga mu gutera umugongo kubabara, nk’uko Healthline yabitangaje. Ubaye ukora kimwe muri ibi cyangwa ikirenze kimwe, inama ugirwa ni ukubyirinda ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri.
TANGA IGITECYEREZO