Lt Gen Mubarak, Chairman wa APR FC ubwo yasuraga iyi kipe yasabye abakinnyi gushimisha abanyarwanda, nk'uko ingabo z'u Rwanda zibikora.
APR
FC ikomeje urugamba rwo gukusanya ibikombe byose bikinwa hano mu Rwanda, yaba
igikombe cy'Amahoro ndetse n'igikombe cya shampiyona. Ibi bikombe byose APR FC
iracyafite amahirwe yo kubyegukana, kuko ubu ariyo iyoboye urutonde rwa
shampiyona n'amanota 60, ndetse ikaba iri mu mikino ya 1/2 cy'igikombe
cy'Amahoro aho kuri uyu wa kane izakira Rayon Sports.
Kuri
uyu wa kabiri ubwo APR FC yari mu myitozo yitegura Rayon Sports, Chairman wayo
Lt Gen Mubarak yasuye iyi kipe ayigenera n'ubutumwa bukubiyemo kubasaba
intsinzi ndetse n'ibyishimo. Yagize ati "Turi kwitegura umukino wo kuri
uyu wa Kane, dukeneye intsinzi kandi tuyibabonamo, mujye murebera no ku ngabo
zacu ziri hirya no hino ku isi zirangwa n’intsinzi. Namwe rero muduhe intsinzi
kuri uyu wa Kane, kuko nta gikombe na kimwe dushaka gutakaza mu nzira byose
turabishaka.
Muri
ikipe nziza y’Abanyarwanda batarangwamo abandi bantu, kandi nta bandi twifuza
kuzazana muri iyi kipe kuko mwebwe mushoboye. Mufite barumuna banyu nabo bazaca
hano, kuko nk’ikipe y’ingabo twifuza kubaha amahirwe yo kugaragaza impano zabo
nk’abenegihugu. Ibi bizafasha abakinnyi kwiteza imbere mu buryo bwose, kandi
ninawo murongo twihaye."
APR
FC igiye kwakira Rayon Sports mu mukino wa 1/2 wo kwishyura, aho umukino ubanza
wari wabaye mu cyumweru gishize amakipe yombi yanganyije 0-0. Ikipe izakomeza
kuri uyu wa Kane izahura ku mukino wa nyuma n'ikipe iri bukomeze kuri uyu wa 3
hagati ya Police FC na As Kigali.
TANGA IGITECYEREZO