RFL
Kigali

Miss Naomie akomeje kugaragaza ko yanyuzwe n’urukundo yahawe na Michael Tesfay-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/05/2022 9:55
0


Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yongeye gushyira hanze amafoto amugaragaza aryohewe n’ubuzima hamwe n’umukunzi we, Michael bamaze igihe bakundana n’ubwo urukundo rwabo rwamenyekanye vuba aha.



Urukundo rwa Miss Naomie ntabwo rwari rwarigeze ruvugwaho cyane, mu kwezi kwa Mata nibwo Naomie yaganjwe n’uburyohe bwarwo maze ashyira hanze ifoto igaragaza Michael yihebeye.

Mu minsi ishize, nabwo yongeye gufata umwanya arata amashimwe uyu musore kubw’umushinga we na Akaliza Amanda, wabashije kwegukana ibihembo bya iAccelator bya miliyoni 10Frw.

Ibihe rero byabo bikaba bigaragara neza ko bikomeza kugenda birushaho kuba byiza bishingiye ku mafoto, Naomie akomeza kugenda ashyira hanze aberekana aba bombi.

Michael kandi wasoreje icyiciro cye cya gatatu mu masomo y’ubuvuzi muri kaminuza y’u Bwongereza, aherutse gutangaza ko nyuma yo gutembera mu bihugu bitandukanye yiyemeje kubaho ubuzima bwe abona ko bumunogeye kandi ko yafashe umwanzuro wo kuba mu Rwanda iteka agatangira ubuzima bwe.

N’ubwo bwose urukundo rwa Miss Nishimwe Naomie na Michael rutagiye ruvugwa cyane mu itangazamakuru, iminsi ibaye myinshi aba bombi baryohewe n'umunyenga w'urukundo.

Kuri ubu Miss Naomie ahugiye mu mishinga ye ifite aho ihuriye n'igisata cy'imideli.

Miss Naomie akomeje kunyurwa n'urukundo rwa Michael TesfayNaomie ni we wamenyekanishije Michael nk'umukunzi weMichael aherutse gutangaza ko yamaze kwiyemeza kuba mu Rwanda agatangira ubuzima bushya, kandi bujyanye n’ibyo yizera ko biboneye.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND