RFL
Kigali

APR woman Volleyball Club irahagurukana abakinnyi 14 yerekeje mu mikino ya Champions League y'abagore

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/05/2022 9:23
0


Kuri uyu wa gatatu nibwo ikipe ya APR WVC iri bufate indege yerekeje muri Tunisia, ahagiye kubera imikino Nyafurika y'amakipe ahiga ayandi iwayo mu bagore.



Kuva tariki 19 Gicurasi kugera tariki 1 Kamena muri Tunisia, hazabera imikino ya Champions League mu mukino wa Volleyball, aho hazitabira amakipe yitwaye neza mu bihugu byabo muri shampiyona z'abagore. U Rwanda muri iyi mikino ruzahagararirwa n'ikipe ya APR WVC, ifite igikombe cya shampiyona giheruka.

APR WVC irahaguruka mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, aho iri bujyane abakinnyi bagera kuri 14.

Abakinnyi bari bufate indege:

Uwera Lea

Uwera prisca

Kabatesi Judith

Mukamana Denyse

Dusabe Flavia

Musabyemariya Donatha

Uwiringiyimana Albertine

Mushimirimana Esperance

Bayija Yvonne

Nyirahabimana Marie Divine

Munezero valentine

Uwimana

Mukantambara Seraphine

Musabyimana Penelop

Abatoza

Siborurema Florien

Umutesi Rubayiza Marie Josée.

Abandi bazajyana n'ikipe 

Uwibambe Angelique

Musafiri Mugabo Jackson

Rwamuhungu Richard

Na Mukasine Adeline.

Iyi mikino igiye gukurikira iy'abagabo yashojwe tariki 16 uku kwezi, aho Gisagara VC yari ihagarariye u Rwanda yegukanye umwanya wa 3, iba ikipe ya mbere itwaye umudari muri iyi mikino.

Abakinnyi APR WVC iri buhagurukane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND