RFL
Kigali

Bugesera: Umugabo yafatiwe mu cyuho abaga imbwa

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:17/05/2022 16:28
0


Umugabo wo mu Murenge wa Gashora, Akagari ka Ramiro mu Karere ka Bugesera, yafatiwe mu cyuho abaga imbwa, nyuma yo kuyiba umuturanyi, bigakekwa ko yashakaga kugurisha inyama zayo, ibyo we avuga ko bamubeshyera.



Uwari wibwe iri tungo avuga ko yafashe ukekwaho kwiba iryo tungo amaze kurikuraho uruhu, amuhakanira ko yabaze imbwa ahubwo yabaze isha.

Aganira na TV 1 uyu mugabo wibwe imbwa yagize ati “Njye nabyutse njya muri Noveni (iteraniro), mvuyeyo, umwana arebye imbwa arayibura, ajya kwiga avuga, ati ‘imbwa yanjye nayibuze’. Ayibuze, abana ni bo baje bampamagara kuko ndi umukuru w’Isibo, bati ‘mu isibo yawe batangiye kubaga imbwa barazokeje.”

Uyu mugabo avuga koko yagiyeyo nyuma yo guhuruzwa n’abo bana, agasanga nyiri kubaga iryo tungo ari iwabo, bacanye umuriro, maze agahakana ko atabaze imbwa ahubwo ari ingeragere. Uyu wabaze asabwe kwerekana inyama z'ingeragere yavugaga, ngo yarabyanze, ari byo byateye amakenga umuyobozi w'isibo.

Uyu muyobozi w'isibo yavuze ko yatunguwe no kubona ibyabaye cyane ko uretse kuba yumva ko hari ababaga imbwa, ari ubwa mbere yari abibonye.

Ushyirwa mu majwi we arabihakana ku kubaga iyi mbwa wanafaatnywe uruhu n'igihanga cyayo, we yahakanye yivuye inyuma ibyo avugwaho ati “Niba ari ukunkeka yanketse, ariko arambeshyera.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Rurangirwa Fred, yavuze ko uyu ukekwaho kwiba imbwa no kuyibaga agiye gukurikiranwa, anagira abaturage inama yo kujya bagurira inyama ku mabagiro azwi.

Yagize ati “Ubundi kwangiza cyangwa kwica itungo ry’undi, icyo ni icyaha yakurikiranwaho, uwo waba ukekwa ko yishe itungo ry’umuturanyi. Icya kabiri, yakurikiranywaho n’ikindi cyaha yaba yanayishe akaba yayigaburira abantu atabibabwiye cyangwa batabizi na byo yabihanirwa n’amategeko.”

Agira inama abaturage yagize ati “Politiki ya Leta ihari, ni uko umuturage agomba kugura inyama ahabugenewe, twabagira inama zo kujya bagura inyama zipimye, zivuye ku ibagiro rya Gako, bakirinda izo zindi zibunza, ariko natwe dusangiye amakuru na bo, yo gufata abo babunza inyama.”

Amashusho y'inkuru ya TV1 yerekanye ko ahabagiwe iyi mbwa hari bimwe mu bice byayo birimo amajanja, uruhu n’umutwe wayo mu gihe izindi nyama zaburiwe irengero, bigakekwa ko zaba zamaze kugurishwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND