RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Irebere Tran wakundanye na Chris Brown bagatandukana buri umwe adakoza amaguru hasi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/05/2022 15:35
0


Umunyamideli n’umukinnyi wa filimi Karrueche Tran wakundanyeho na Chris Brown mu minsi yashize wanavuzwe mu rukundo na Quavo nyuma yo gutandukana na Victor Cruz, ari mu bakobwa bafite uburanga buzonga benshi binatuma akurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.



Tran yavukiye mu gace ka Los Angeles muri Leta ya California. Yarezwe na nyina w’umunya Vietnam na se wo muri batisimu w’umunya Jamaica. Se umubyara ni umunya Amerika ariko ukomoka muri Africa, we ubwe avuga ko ari umunya Blasian (Black Asian). Afite musaza we umwe bavukana kuri nyina.

Tran yize amashuri yisumbuye muri Fairfax mbere y'uko akomereza mu mwaka wa 2006 muri Birmingham. Yinjiye mu ruhando rw’imideli atangira agira inama akanafasha abacuruzi b’imyambaro mu bikorwa byabo.

Hagati y’umwaka wa 2009 na 2012 yashinze iduka rikomeye ku milinga yambarwa rya Nordstrom muri California, maze nyuma aza gutangira gukorera muri Hollywood aho yambikaga ibyamamare bitandukanye.

Tran yamamaye cyane ubwo yatangiraga gukundana na Chris Brown mu 2011 muri icyo gihe kandi ni bwo Tran yatangiye kwamamariza ikompanyi zitandukanye no guseruka mu birori bitandukanye by’imideli agenda amurika imyambaro itandukanye.

Guhera mu 2013 kugera mu 2016 yatangiye kugaragara muri filime y’uruhererekane yitwa ‘The Bay’ yanamuhesheje ibihembo bigera kuri bitatu mu bizwi nka Emmy Awards mu cyiciro cya Day Time.

Mu mwaka wa 2014 yatangiye kugaragara mu bitangazamakuru byinshi by’imideli muri uwo mwaka aba ari nawe uyobora umuhango wo gutambuka ku itapi itukura mu bihembo bya BET Awards kimwe no mu bindi bikorwa byayo birimo BET Weekend.

Yatangiye kwerekezwaho ijisho cyane n’ibinyamakuru by’imideli byo ku mugabane w’Uburayi nka Spring/Summere, Rolling Out, Flaunt, Bleu na Annex bidatinze ahita agirana amasezerano y’imikoranire n'imwe muri kompanyi zikomeye mu mideli ya Wilhelmina.

Tran yaje gutangira noneho kugaragara muri filime nyinshi zirimo 3 Headed Shark Attack yagiye hanze mu mpeshyi ya 2015, Stylehaut y’imideli yateguwe n’umuhanga mu gukora ‘make up’, Mybelline, n’izindi nyinshi yagaragayemo mu myaka yakurikiye kugera yongeye gusubira gukina muri The Bay mu 2021.

Mu buzima bujyanye n’urukundo buzwi bwa Tran, mu mwaka wa 2011 yakundanye na Chris Brown baje gutandukana ubwo Chris Brown yiyungaga na Rihanna baje kongera gusa nabasubirana hanyuzeho igihe gito. Urukundo rwabo rwaje gushyirwaho akadomo mu 2015 ubwo byamenyekanaga ko Chris Brown afite umwana Royalty na Nia Guzman.

Muri Gashyantare 2017, Tran yaje gushinja Chris Brown kumwibasira bajya no mu nkiko Chris arihanangirizwa ahabwa n'imirongo ntarengwa kuri Tran. Imvano y'ibi byose ikaba yarakomeje kuvugwa ko yari Chris washakaga ko nyuma yo gutandukana uyu mukobwa amusubiza impeta ya diyama yamuhaye.

Guhera mu Ugushyingo 2017 kugera muri Mutarama 2021 yakundanaga n’umukinnyi w’umupira w’amaguru Victor Cruz. Mu minsi yashize kandi amafoto ye na Quavo bavuye gusangira ibya nimogoroba yatangiye gutuma hahwiswa ko baba bari mu rukundo.

Ni umunyamideli n'umukinnyi wa filime

Agenda yamamariza kompanyi zinyuranye

Yakundanye na Chris Brown baza gutandukana nabi

Chris Brown na Tran mu bihe by'urukundo rwabo

Tran na Victor Cruz 

Mu minsi micye ishize Tran aherutse kuvugwa mu rukundo na Quavo

















































TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND