RFL
Kigali

Salomon Nirisarike uheruka mu kibuga umwaka ushize yahamagawe mu Amavubi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/05/2022 15:06
0


Salomon Nirisarike myugariro wa Urartu FC yo muri Armenian yamaze guhamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi nk'uko tubicyesha iyi kipe akinamo.



Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi ndetse n'ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, baherutse kohereza ubutumire ku bakinnyi batandukanye bashaka ko bagaragara mu ikipe y'igihugu Amavubi yitegura imikino y'amatsinda yo gushaka tike y'igikombe cya Afurika kizabera muri Cote D'Ivoire umwaka utaha.

Iyi mikino u Rwanda ruzatangira rwakira ikipe y'igihugu ya Senegal tariki 3 Kamena umukino uzabera i Huye. Nyuma yaho Amavubi azajya gusura Mozambique mu mukino w'umunsi wa kabiri. Nk'uko imbuga nkoranyambaga za Urartu FC Nirisarike Salomon akinira zabitangaje, uyu mukinnyi azagaragara muri iyi mikino kuko nabo bamaze kubona ubutumire bubasaba uyu mukinnyi.

Salomon Nirisarike yahamagawe mu Amavubi ku nshuro ya 28 

Salomon Nirisarike umaze gukinira Amavubi imikino 27 y'amarushanwa, uyu mwaka ntabwo wamuhiriye mu ikipe ya Urartu FC kuko aheruka mu kibuga ubwo ikipe yanganyaga na Noah igitego 1-1 byari tariki 10 Ukuboza 2021. Ubu Urartu FC imaze imikino 17 y'irushanwa Salomon Nirisarike atagaragara mu kibuga nibura umunota umwe. Salomon Nirisarike w'imyaka 29 yageze mu Mavubi mu 2012, akaba yarageze muri Urartu avuye muri Pyunik nayo yo muri Armenian.


Ikipe ya Urartu FC yatangaje ko Salomon yahamagawe mu Amavubi

Igihe Salomon aherukira mu kibuga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND