Biratangaje kubona abagabo bibagirwa cyane kandi vuba kurusha abagore. Ibi ntabwo byari bizwi kuva cyera. Ibi bikaba bitangaje kubona abagabo bibagirwa cyane ari abafite imyaka hagati ya 30 na 60.
Mu
bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 100 n'abagore 100 bahawe igeragezwa rirebana
no kwibuka mu gihe cy'iminota iri hagati y’ibiri, iminota 15 n'amasaha 24 nk’uko
urubuga iol rubigaragaza.
Abagore
bitabiriye iki kizamini wasangaga barusha abandi kwibuka gukora cyangwa
gusubiza igeragezwa, ryari rikubiyemo ibyo bahawe gukora harimo no kuvuga
ibizaba uhereye ku byahise. Abagore bakomeje kuba beza muri iki gikorwa kurenza
abagabo kwibuka ibikorwa bifitanye isano n’ibyabaye mu gihe runaka.
Dr Liana
Palermo wayoboye ubwo bushakashatsi, yasanze kandi aba bombi yaba abagore
cyangwa abagabo, baragowe no kwibuka ibyabaye mu gihe cya kure cyangwa kirekire.
Ibikorwa
byoroshye birimo nko kwibuka kugura ikintu runaka nyuma y’akazi cyangwa gutanga
ubutumwa ku nshuti mu gihe runaka, ni ingero z’ubushobozi bw’umugore bwo kwibuka
gukora ibintu bitandukanye.
Birazwi neza ko itandukaniro rihari ariko
rishingiye ku gitsina muri ubu buryo bwo kwibuka, iri tandukaniro rishobora
kuba rifitanye isano no kuba batandukanye ku misemburo cyangwa itandukaniro
rikaba riri mu buryo bw’imiterere y'ubwonko bwa buri gitsina. Ubushakashatsi
bwakozwe mbere bwerekanaga ikintu cya mbere gituma habaho itandukaniro ko ari
imiterere y’ubwonko, kandi aribwo bw’ingenzi mu kwibuka.
Dr Palermo,
Umushakashatsi wa Marie Curie, Ishuri ry'Ubuzima no kwita ku bantu yagize ati:
“Usibye inshingano z'akazi, muri rusange abagore bafite inshingano nyinshi mu
rugo. Ingaruka z'uru ruhare rw'imibereho mu buzima bwa buri munsi, nibwo butuma
abagore bashobora ibijyanye no kwibuka ndetse n'ubuhanga bwo gutegura ibintu
byinshi kurusha abagabo, bityo bakazamura imikorere yabo mu gutekereza no
kwibuka.”
Umwanditsi: Iradukunda Olivier
TANGA IGITECYEREZO