RFL
Kigali

Ludacris yaguze indege ya miliyoni 20$

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/05/2022 12:18
0


Umuraperi Ludacris yaguze indege ya private jet ya miliyoni 20 z’amadolari.



Christopher Brian Bridges wamamaye cyane ku izina rya Ludacris, ni umuraperi akaba n'umukinnyi wa filime wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika watangiye kumenyekana kuva mu 1990 yinjira mu muziki. Ludacris wamamaye cyane muri filime z'uruhererekane za Fast&Furious, kuri ubu yaguze indege ya private jet y’akataraboneka kuri miliyoni 20 z’amadolari nk’uko yabitangeje kuri Instagram ye, aho yasobanuye ko yaguze iyi ndege nk'impano yihaye nyuma yo guhabwa impamyabushobozi muri kaminuza ya Georgia State University arangijemo kwiga ibijyanye n'icungamari.

Ludacris yarangije kaminuza

Mu mashusho umuraperi Ludacris yasangije abantu miliyoni 14 zimukurikira kuri Instagram, yagize ati''Ngiyi impano niguriye ndangije kaminuza, izi ni nzozi zibaye impamo''. Aya magambo Ludacris yayavuze ariko arimo yerekana uko indege yaguze imeze imbere, ndetse anavuga ko yayiguze kugira ngo umuryango we ujye uyitemberamo.Yagize ati''Umuryango wanjye ntuzongera gutega indege, mbaguriye iyo bazajya batemberamo''.



Ludacris yerekana Private Jet yaguze


Ludacris ari kumwe n'umugore we mu ndege yaguze

TMZ yatangaje ko Ludacris yaguze indege ihagaze akayabo ka miliyoni 20 z’amadolari hashize amezi 4 akoranye ikiganiro na Ellen Degeneres, amutangariza ko ari kwiga gutwara indege ndetse ko namara kubirangiza azahita agura indege ye ku giti cye. Icyakoze ntabwo Ludacris yigeze avuga ko yarangije kwiga indege, ahubwo yavuze ko indege yaguze ari impano y'uko yarangije kaminuza.

Ludacris yaguze indege ya miliyoni 20 z’amadolari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND