RFL
Kigali

Basketball: REG yitegura BAL yagarutse mu Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/05/2022 11:37
0


Rwanda Energy Group Basketball Club yari imaze ibyumweru 2 muri Turukiya yagarutse mu Rwanda aho igiye gukomereza imyiteguro ya BAL.



Harabura iminsi 4 ngo imikino ya Basketball African League (BAL) itangire hano mu Rwanda, aho imikino yose ya 1/4 izabera muri Kigali Arena. U Rwanda ruzahagararirwa na REG BBC, ariyo mpamvu iyi kipe yari yagiye gukaza imyitozo mu gihugu cya Turikiya aho bafashe indega tariki 7 Gicurasi.

Mu gihe REG BBC yari imaze muri Turukiya yakinnye imikino igera kuri 3, aho yatsinzemo imikino 2 itsindwa umwe. Umukino ubanza, REG BBC yatsinze Kuwait amanota 77 kuri 67, umukino wa kabiri REG yarawutakaje itsinzwe n'igihugu cya Bahrain amanota 74 kuri 65. Umukino usoza uruzinduko, REG yatsinze Qatar amanota 89 kuri 53.


REG BBC yabonye tike ya 1/4 cya BAL nyuma yo kuba aba mbere mu mikino y'amatsinda bitwayemo neza, aho bari mu itsinda rya Sahara Conference. Mu kurushaho kandi kwitegura iyi mikino mu bakinnyi REG BBC yari ifite yongeyemo umukinnyi Abdoulaye N'Doye ukomoka muri Senegal, ndetse na Kenneth Gasana ukinira u Rwanda, akaba agiye no gukina BAL ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, kuko umwaka wa 2021 yari muri Patriots BBC yari ihagarariye u Rwanda.

REG BBC inahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa izatangira ihura na FAP yo muri Cameroun, umukino uzaba kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022.



REG BBC itegerejweho byinshi mu mikino ya BAL igiye kongera kubera mu Rwanda 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND