RFL
Kigali

Afurika y'Epfo: Umunyeshuri w'umuzungu yahagaritswe ku masomo nyuma yo kwihagarika mu cyumba cy'umunyeshuri w'umwirabura abigambiriye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:17/05/2022 12:13
0


Umunyeshuri w'umuzungu muri Afurika y'Epfo yahagaritswe by'agateganyo ku masomo ya kaminuza, nyuma ya videwo yagiye hanze igaragaza uwo munyeshuri w'umuzungu ari kwihagarika ku bikoresho by'undi munyeshuri w'umwirabura nyuma yo kumusanga mu cyumba yari aryamyemo.



Iyi Kaminuza ya Stellenbosch iherereye mu Burengerazuba bw'akarere ka Cape Winlands, ivuga ko iperereza riririmo rirakorwa kandi ko uyu munyeshuri azahanwa bikomeye ndetse akaba ashobora no kwirukanwa burundu, byakurikirwa no kugezwa imbere y'ubutabera bitewe n'icyo iperereza rizerekana. Abanyeshuri batari bake muri iyo kaminuza nabo bakoze imyigaragambyo ku wa mbere, basaba ko uyu munyeshuri mugenzi wabo wigaga mu mwaka wa mbere yafatirwa ibihano kandi bikomeye.

Nk'uko bivugwa n'ibitangazamakuru byo muri Afurika y'Epfo, iyo videwo igaragaza iryo bara yumvikanamo umunyeshuri w'umwirabura wari uryamye ariko aza guhita akanguka  yumvishe ko hari undi muntu winjiye mu cyumba cye. Uwo mwirabura yumvikana abaza uwo muzungu impamvu ari kwihagarika ku bikoresho bye aho mu cyumba ariko undi ntamusubiza.                     Kaminuza ya Stellenbosch nayo yamaganye iryo vangura.

Ubuyobozi bw'iyi Kaminuza ya Stellenbosch kimwe na rubanda babonye iyi videwo izenguruka ku mbuga nkoranyambaga, bavuze ko iryo ari irondaruhu rikomeye rigikorerwa abirabura. Mu itangazo Umuvugizi w'iyi kaminuza, bwana Martin Viljoen yashyize hanze rivuga ko  nk'ubuyobozi ''bwamaganye bwivuye inyuma iryo sanganya ryabaye rishingiye ku ivangura". Iyi kaminuza ikomeza inavuga ko uwakorewe ayo mahano akiri mu gahinda k'ibyo yakorewe na mugenzi we basangiye amasomo.

Ibi bibaye muri Afurika y'Epfo bishyize hanze uburyo urugamba rwo kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu muri icyo gihugu rutararangira -nyuma y'imyaka za mirongo ubutegetsi bw'ivangura bwa Apartheid buhagaritswe.

 Afurika y'Epfo ni igihugu gisanzwe kigaragaramo kudatekana bitewe n'ibara ry'uruhu uhatuye afite, kuko haba abirabura n'abazungu batuye ku bwinshi muri icyo gihugu kandi bakaba batiyumvanamo nk'abenegihugu basangiye byinshi. Hamwe na hamwe usanga hari n'uduce dutuwe n'ab'uruhu runaka cyangwa ibikorwa byabo, bigatuma n'ubundi kubahana bidashingiye ku ibara ry'uruhu bikomeza kuba urugendo rukibura intambwe nyinshi.

Src: BBC

Umwanditsi: LĂ©onidas MUHIRE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND