Imyaka 10 irashize Patrick Mutesa Mafisango yitabye Imana, nyuma yo gukora impanuka y'imodoka mu gihugu cya Tanzania ari naho yakinaga.
Mu
gitondo cya tariki 17 Gicurasi 2012, nibwo mu Rwanda hinjiye inkuru
y'inshamugongo ko umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi, Mafisango Patrick yitabye Imana
azize impanuka y'imodoka. Nk’uko byatangajwe n'uwari ushinzwe itumanaho mu ikipe
ya Simba uyu mukinnyi yakiniraga, Mafisango ubwo yarimo gutaha ava mu kabyiniro
ubwo byari murucyerera, yanze kugongana na Moto, ariko arimo agerageza
kuyikatira imodoka yari atwaye irenga umuhanda, Mafisango u Rwanda rumubura
uko.
Mafisango yanabaye kapiteni wa Amavubi
Iyi
nkuru yababaje abanyarwanda b'ingeri zose, umutoza wa Amavubi muri icyo gihe
Micho wari umaze iminsi 3 ahamagaye uyu mukinnyi ngo aze gufasha u Rwanda mu
gushaka tike y'igikombe cya Afurika cya 2013, ndetse no gushaka tike y'igikombe
cy'Isi cyabereye muri Brazil mu 2014.
Misitiri
w'umuco na Siporo muri icyo gihe Protais Mitali ,na we yashenguwe n'uru rupfu rwa Mafisango Patrick aho yavuze ko batunguwe n'urupfu rw'umusore wari
wahamagawe mu mavubi akaba yitabye Imana atari anarwaye. Mafisango Patrick
witabye Imana afite imyaka 32, yabaye ikitegererezo ku bakinnyi bamwe na bamwe
bari bakiri bato nka Haruna Niyonzima, Mugiraneza Jean Baptiste wamurebereragaho
kuko bakinaga ku mwanya umwe.
Mafisango
ntazibagirana ku rukundo rw'ikipe y'igihugu Amavubi yagaragazaga, ishyaka mu
kibuga, guhangana, no kutemera gutsindwa. Mafisango Patrick yibukirwa ku mukino
Amavubi yatsinzwe na Cameroun mu 2006 ari bari bategetse gufata Samuel Eto'o
Amwe
mu mateka ya Patrick Mutesa Mafisango
Amazina
ye ni Patrick Mutesa Mafisango, yavukiye i Kinshasa kuwa 9 Werurwe 1980, akaba
yari afite umugore n’abana babiri (2). Yari umukinnyi wo hagati ndetse iyo
byabaga ngombwa yanifashishwaga mu bwugarizi mu makipe atandukanye aho yanyuze
muri Congo Kinshasa, mu Rwanda, ndetse no muri Tanzania.
Imodoka
nyakwigendera Patrick Mafisango yakoreyeho impanuka
Uyu
mugabo wakundwaga cyane n’abanyarwanda kubera kwitanga byamurangaga mu ikipe
y’igihugu byari byaranatumye bamuha akazina k’akabyiniriro ka ‘Patriote’,
yapfiriye mu nzira ajyanwe kwa muganga mu bitaro bya Muhimbiri Government
Hospital. Mafisango yapfuye nyuma y’umunsi umwe ahawe ubutumire yari amaze hafi
umwaka adaheruka guhabwa mu ikipe y’igihugu, dore ko ku wa 14 Gicurasi 2012 yari
yahamagawe mu Amavubi yagombaga gukina imikino y’amajonjora yo gushaka itike
y’igikombe cya Afurika 2013 n’icy’isi 2014.
Mafisango
yabaye umukinnyi wa TP Mazembe, aza mu Rwanda mu ikipe ya APR FC mu mwaka
w’2006, ayikinira umwaka umwe maze ahita yerekeza muri ATRACO FC mu 2007, yo
ayikinira imyaka ibiri (2). Mafisango yagarutse muri APR FC mu mwaka wa 2009 ayikinira undi mwaka umwe, maze mu 2010 ahita yerekeza muri Tanzania mu ikipe
ya Azam FC aho yakinnye umwaka umwe, maze mu 2011 ahita yerekeza muri Simba SC
na yo yo muri icyo gihugu, aza gupfa atari yarangiza amasezerano y’imyaka 2
yari afitanye na yo.
Mafisango
yari umunyarwanda ukomoka muri Congo Kinshasa, yakiniye Amavubi imikino igera
kuri 23 ayatsindira ibitego 2 mu mikino mpuzamahanga itandukanye, irimo
n’amajonjora y’igikombe cy’isi yakinnyemo imikino 10.
Nyakwigendera
Patrick Mafisango
Igikombe
cya nyuma yegukanye ni icya shampiyona yatwaye muri Simba SC mu 2012, yanaje ku
mwanya wa 3 mu batsinze ibitego byinshi aho yatsinze ibitego 12. Umukino we wa
nyuma mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni uwo Amavubi yatsinzwemo n’Intamba mu
rugamba, ikipe y’igihugu y’u Burundi ibitego 3-1, uwo mukino ukaba wari
wabereye kuri Sitade ya Prince Louis Rwagasore i Bujumbura.
Mafisango Patrick yapfuye ari umukinnyi wa Simba SC
Nyuma y’urupfu rwe, bamwe mu bafana ba Simba SC bafashe ibendera ry’ikipe yabo barimanika aho nyakwigendera yakoreye impanuka, mu rwego rwo kumwibuka no kuzirikana uburyo yababaniye. Abo bafana ni abasore babiri bitwa Ally Mohamed na Joseph Michael, bakaba baratangarije ikinyamakuru cyo muri Tanzaniya Championi ko babuze ubushobozi bwo kumanika umunara muremure bagahitamo kuhashyira ibendera nk’urwibutso rwa Mafisango. Iri bendera ryashyizwe ahitwa Chang’ombe mu mujyi wa Dar-es salam habereye impanuka y’imodoka yahitanye Mafisango Patrick.
TANGA IGITECYEREZO