RFL
Kigali

Julia Fox wakanyujijeho na Kanye West yatunguranye ajya ku isoko yambaye ikariso-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/05/2022 9:47
0


Umunyamideli Julia Fox wakanyujijeho mu rukundo na Kanye West, yatunguranye ajya ku isoko yambaye ikariso.



Julia Fox ni umukinnyi wa filime ubifatanya no kumurika imideli, uzwiho kuba yarakanyujijeho n'umuraperi w'umuherwe Kanye West Ye mu mpera z'umwaka wa 2021, aho aba bombi bari mu munyenga w'urukundo ndetse bivugwa ko uyu munyamideli agiye gusimbura Kim Kardashian mu buzima bwa Kanye West. Umubano wabo wahagaze mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, bituma na Julia Fox atongera kuvugwa nka mbere akiri kumwe n'uyu muraperi. Kuri ubu Julia Fox yongeye kuvugwa cyane nyuma y’aho yagiye ku isoko yambaye ikariso, bigatungura abatari bacye.

Julia Fox yakanyujijeho mu rukundo na Kanye West

Ikinyamakuru PageSix cyatangaje ko umunyamideli Julia Fox yagaragaye mu mujyi wa Los Angeles, arimo ahaha yambaye ikariso hamwe n'isutiye arenzaho ikoti ry'ikoboyi. Ibi byatunguye benshi dore ko bitamenyerewe ko umuntu ajya ku isoko yambaye umwenda w'imbere, umenyerewe kwambarwa ku mazi. TMZ yatangaje ko Julia Fox yinjiye mu maduka arenga atatu arimo ahaha nta kibazo afite, n’ubwo yari yambaye imyenda iteye isoni. Kugeza ubu amafoto ya Julia Fox yambaye ikariso ari guhaha akomeje gucisha benshi ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bavuze ko Julia Fox yakoze ibi kugira ngo yongere avugwe.

Mu mafoto akurikira irebere Julia Fox wakanyujijeho na Kanye West yambaye ikariso agiye ku isoko:














Julia Fox wahoze ari umukunzi wa Kanye West yagiye ku isoko yambaye ikariso








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND