RFL
Kigali

Ghana: Kubera kugurisha umukino amakipe 2 yamanuwe mu cyiciro cya kabiri abakinnyi bahagarikwa mu mupira

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/05/2022 20:16
0


Ashanti Gold na Inter Allies zasubijwe mu cyiciro cya kabiri nyuma y'aho basanze umukino wabahuje warabayemo amanyanga yo kwitsindisha ku bushake ( Match Fixing).



Umukino wa shampiyona wahuje aya makipe abiri muri Nzeri umwaka ushize, warangiye Inter Allies itsinze ibitego 7-0 bwa Asanti Gold aho Hashmin Musah yitsinzemo ibitego 2. Nyuma y'uyu mukino hakozwe iperereza basanga ibi bitego byaragiyemo ku bwumvikane bw'aya makipe yari yabetinze.

Ubu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Ghana nyuma yo kubona ibimenyetso simusiga, ryamaze gutangaza ko aya makipe azakina icyiciro cya kabiri cya shampiyona umwaka utaha.  Inter  Allies nk'ikipe yari yatsinze, niyo yahawe ibihano byinshi, aho Emmanuel Nii Amoah yahagaritswe mu mupira w'amaguru burundu, Perezida wa Asanti Gold Dr Kwatu Frimpong ahagarikwa mu mupira w'amaguru igihe kigera ku myaka 10.

Musah witsinze ibitego 2 yahagaritswe imyaka 2 adakina umupira w'amaguru, abandi bayobozi 4 ku mpande zose barimo abatoza bakuru, abayobozi ba Siporo, bahagaritswe imyaka igera kuri ibiri batagaragara mu mupira w'amaguru.


Asanti Gold na Inter Allies zizakina icyiciro cya kabiri umwaka utaha w'imikino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND