RFL
Kigali

Batunze Miliyari 1.5Frw! Ubuzima bw'impanga za P.Diddy yaragijwe na Kim Porter witabye Imana mu 2017-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/05/2022 20:27
0


D’Lila Star Combs na Jessie James Combs bari mu bana batanu ba P.Diddy w’imyaka 52 bari mu bakomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera ukuntu bakomeza kugenda bagaragara mu birori bikomeye mu myidagaduro birimo n'ibyo bajyanamo na se.



Impanga za Diddy zamaze kwandika izina mu myidagaduro ku isi by’umwihariko D’Lila Star Combs ukomeje kugenda yamamara cyane kubera ukuntu akunda kugaragara mu birori bitandukanye ari kumwe na se ndetse no mu ijoro ryacyeye yitabiriye ibirori bya Billboard Music Awards.

D'Lila yatangiye no kugenda yerekana impano nko mu kiganiro cyaciye ibintu mu myidagaduro hagati ya 2003 na 2017 kitwa Omg! Insider yagaragayemo mu mwaka wa 2014.

Nubwo D’Lila ari we ukunda kuvugwa ariko n’impanga ye Jessie James nayo ifite izina rikomeye kubera kumurika imideli bakanagaragara mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye kimwe no ku mbuga nkoranyambaga zirimo Youtube na Instagram.

Izi mpanga zivuka kuri nyina witwa Kim Porter witabye Imana mu mwaka wa 2017 wari waraciye ibintu mu kumurika imideli no gukina filimi akaba yarabyaranye abana 3 na P.Diddy barimo n'izo mpanga n'ubwo batari bakibana.

Mu butumwa Diddy yashyize hanze nyuma yo kumva urupfu rw'uwahoze ari umugore we yagaragaje ko yakundaga abana cyane. Nk'uko tubikesha CNN, Diddy yagize ati:”Yarwaye ibicurane ni ko yambwiye, yohereza abana mu rugo ngo atabanduza. Nagiye kumureba arambwira Puff uzite ku bana banjye.”

Akomeza agira ati:”Iteka mu biganiro njyewe na Kim twagiranaga nta na rimwe atavugaga ku bana be kuko icyo we yitagaho mu buzima bwe ni abana be, ubu nanjye muri byose abana banjye ni bo nshyira imbere.”

D’Lila na Jessie bafite umutungo ubarirwa muri miliyari 1.5Frw, ni mu gihe se Puff Daddy muri uyu mwaka wa 2022 umutungo we ubarirwa muri miliyari 900 Frw.

Bafite kandi abandi bavandimwe bavukana nabo barimo musaza wabo kuri se na nyina witwa Christian kimwe n’abandi bavandimwe bavukana kuri se gusa barimo Chance na Justin.

Bafite urubuga rwa Youtube


Bakora ibikorwa byo gufasha

Barakundana cyane

Bamaze kubaka izina mu myidagaduro cyane ishingiye ku mideli

Barakundana cyane

Kim Porter na P. Diddy mu minsi y'urukundo rwabo

Kim Porter na Puff bafitanye abana batatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND