D’Lila Star Combs na Jessie James Combs bari mu bana batanu ba P.Diddy w’imyaka 52 bari mu bakomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera ukuntu bakomeza kugenda bagaragara mu birori bikomeye mu myidagaduro birimo n'ibyo bajyanamo na se.
Impanga
za Diddy zamaze kwandika izina mu myidagaduro ku isi by’umwihariko D’Lila Star
Combs ukomeje kugenda yamamara cyane kubera ukuntu akunda kugaragara mu
birori bitandukanye ari kumwe na se ndetse no mu ijoro ryacyeye yitabiriye ibirori bya Billboard Music Awards.
D'Lila yatangiye no kugenda yerekana impano nko mu kiganiro cyaciye
ibintu mu myidagaduro hagati ya 2003 na 2017 kitwa Omg! Insider yagaragayemo mu
mwaka wa 2014.
Nubwo
D’Lila ari we ukunda kuvugwa ariko n’impanga ye Jessie James nayo ifite izina
rikomeye kubera kumurika imideli bakanagaragara mu bikorwa bitandukanye
byo gufasha abatishoboye kimwe no ku mbuga nkoranyambaga zirimo Youtube na Instagram.
Izi mpanga
zivuka kuri nyina witwa Kim Porter witabye Imana mu mwaka wa 2017 wari waraciye
ibintu mu kumurika imideli no gukina filimi akaba yarabyaranye abana 3 na
P.Diddy barimo n'izo mpanga n'ubwo batari bakibana.
Mu
butumwa Diddy yashyize hanze nyuma yo kumva urupfu rw'uwahoze ari umugore we
yagaragaje ko yakundaga abana cyane. Nk'uko tubikesha CNN, Diddy yagize ati:”Yarwaye
ibicurane ni ko yambwiye, yohereza abana mu rugo ngo atabanduza. Nagiye kumureba
arambwira Puff uzite ku bana banjye.”
Akomeza
agira ati:”Iteka mu biganiro njyewe na Kim twagiranaga nta na rimwe atavugaga
ku bana be kuko icyo we yitagaho mu buzima bwe ni abana be, ubu nanjye muri byose
abana banjye ni bo nshyira imbere.”
D’Lila
na Jessie bafite umutungo ubarirwa muri miliyari 1.5Frw, ni mu gihe se Puff
Daddy muri uyu mwaka wa 2022 umutungo we ubarirwa muri miliyari 900 Frw.
Bafite
kandi abandi bavandimwe bavukana nabo barimo musaza wabo kuri se na nyina witwa
Christian kimwe n’abandi bavandimwe bavukana kuri se gusa barimo Chance na Justin.
Bafite urubuga rwa Youtube
Bakora ibikorwa byo gufasha
Barakundana cyane
Bamaze kubaka izina mu myidagaduro cyane ishingiye ku mideli
Barakundana cyane
Kim Porter na P. Diddy mu minsi y'urukundo rwabo
Kim Porter na Puff bafitanye abana batatu
TANGA IGITECYEREZO