RFL
Kigali

Tennis: Niyigena Etienne na Umulisa Joselyne begukanye irushanwa ryo kwibuka ryitabiriwe n’abakinnyi basaga 120

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/05/2022 14:08
0


Ejo hashize tariki 15 Gicurasi 2022, hasojwe irushanwa Tennis-Genocide Memorial Tournament ryo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iri rushanwa ryabereye ku bibuga bya Tennis biherereye muri Ecology Tennis Club ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.



Iri rushanwa ngarukamwaka ryari ryatangiye tariki 9 Gicurasi 2022, ryitabirwa n’abakinnyi bari mu byiciro bitandukanye birimo; Abatarabigize umwuga (Amateurs), ababigize umwuga (Professionals), ndetse n’abantu bafite ubumuga (Wheelchair Tennis). Abagera ku 120, bitabiriye iri rushanwa mu byicaro byombi abagabo n’abagore, baturutse mu makipe atandukanye arimo; Amahoro Tennis Club, Cercle Sportif de Butare, Nyanza Tennis Club, Ibirunga Tennis Club, Nyarutarama Tennis Club, Kanombe Tennis Club, CIMERWA Tennis Club, Cercle Sportif de Kigali na Ecology Tennis Club.


Muri iri rushanwa ry’uyu  mwaka wa 2022, hibukwaga by’umwihariko abahoze ari abakinnyi b’umukino wa Tennis bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu cyiciro cy'ababigize umwuga, Niyigena Etienne mu bagabo na Umulisa Joselyne mu bagore ni bo begukanye igihembo gikuru muri iri rushanwa. Niyigena akaba yegukanye igikombe atsinze Uwizeyimana Mathieu ku mukino wa nyuma, amaseti 2-0 ( 6-0 na 6-4), ni mu gihe Umulisa yabigezeho atsinze  Ingabire Meghane ku mukino wa nyuma, amaseti 2-0 (6-2 na 6-3). Aba bahize abandi muri iki cyiciro, buri umwe yahawe igikombe giherekejwe n'ibahasha y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 70 (70,000 F).


UKO IBIHEMBO BYATANZWE MURI IRI RUSHANWA

Abakina ku giti cyabo babigize umwuga: NIYIGENA Ethienne yahawe ibihumbi 70 Frw ndetse n’igikombe, UWIZEYIMANA Mathieu ahabwa ibihumbi 40 Frw anahabwa umudari w’umuringa

Mu bagore

UMULISA Joselyne yabaye uwa mbere ahabwa ibihumbi 70 Frw ndetse n’igikombe, INGABIRE Meghan  aba uwa kabiri ahabwa imihumbi 40 Frw n’umudari w’umuringa.

Abakina ku giti cyabo bakuru

BIZIMANA Joseph yabaye uwa mbere, GATERA Augustin aba uwa kabiri.


Abakina ku giti cyabo batabigize umwuga, BAHATI Theoneste  yabaye uwa mbere agabwa igikombe, ndetse na KAYITARE Serge aba uwa kabiri

Abakina bafatanyije: M. Islon & N. Damien nibo batwaye igikombe, KAYIJA na JOSEPH Bizimana baba abakabiri

Abakina bafatanyije batabigize umwuga:

Karekezi Jean na Kayitare Serge nibo begukanye igikombe naho Bahati Theoneste na Rutagemwa Donat baba abakabiri bahabwa umudari.

Mu bafite ubumuga

Abakina bicaye mu kagare, NDAYISHIMIYE Ernest yegukanye igikombe ahabwa n’ibihumbi 70 Frw, DUSENGIMANA Jean Luc aba uwa kabiri

Mu bagore:

IMANISHIMWE Yvonne yabaye uwa mbere ahabwa igikombe n’ibihumbi 70 Frw,  MUTESI Faith aba uwa kabiri.


Amazina y'abakinnyi ba Tennis bibukwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

1. Kanyamahanga Gaston

2. Nyamunyura Samuel

3.Havugimana Emmanuel

4. Gatera Vincent (Club de Butare)

5.Rubangura François (Club cercle Sportif de Kigali/ CSK)

6.Kwitonda Theogene (Club cercle Sportif de Kigali/ CSK)

7. Ruzindana (Club cercle Sportif de Kigali/ CSK)

8. Rutahira Vedaste (CLUB HOTEL UMUBANO)

9. Rutayisire Fidele (Remera Tennis Club)

10. Bayingana J. De Dieu (Remera Tennis Club)

11. Ruzindana (Remera Tennis Club)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND