Ejo hashize tariki 15 Gicurasi 2022, hasojwe irushanwa Tennis-Genocide Memorial Tournament ryo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iri rushanwa ryabereye ku bibuga bya Tennis biherereye muri Ecology Tennis Club ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Iri
rushanwa ngarukamwaka ryari ryatangiye tariki 9 Gicurasi 2022, ryitabirwa
n’abakinnyi bari mu byiciro bitandukanye birimo; Abatarabigize umwuga
(Amateurs), ababigize umwuga (Professionals), ndetse n’abantu bafite ubumuga
(Wheelchair Tennis). Abagera ku 120, bitabiriye iri rushanwa mu byicaro byombi
abagabo n’abagore, baturutse mu makipe atandukanye arimo; Amahoro Tennis Club,
Cercle Sportif de Butare, Nyanza Tennis Club, Ibirunga Tennis Club, Nyarutarama
Tennis Club, Kanombe Tennis Club, CIMERWA Tennis Club, Cercle Sportif de Kigali
na Ecology Tennis Club.
Muri
iri rushanwa ry’uyu mwaka wa 2022,
hibukwaga by’umwihariko abahoze ari abakinnyi b’umukino wa Tennis bazize
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu
cyiciro cy'ababigize umwuga, Niyigena Etienne mu bagabo na Umulisa Joselyne mu
bagore ni bo begukanye igihembo gikuru muri iri rushanwa. Niyigena akaba
yegukanye igikombe atsinze Uwizeyimana Mathieu ku mukino wa nyuma, amaseti 2-0
( 6-0 na 6-4), ni mu gihe Umulisa yabigezeho atsinze Ingabire Meghane ku mukino wa nyuma, amaseti
2-0 (6-2 na 6-3). Aba bahize abandi muri iki cyiciro, buri umwe yahawe igikombe
giherekejwe n'ibahasha y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 70 (70,000 F).
UKO
IBIHEMBO BYATANZWE MURI IRI RUSHANWA
Abakina
ku giti cyabo babigize umwuga: NIYIGENA Ethienne yahawe ibihumbi 70 Frw ndetse
n’igikombe, UWIZEYIMANA Mathieu ahabwa ibihumbi 40 Frw anahabwa umudari w’umuringa
Mu
bagore
UMULISA
Joselyne yabaye uwa mbere ahabwa ibihumbi 70 Frw ndetse n’igikombe, INGABIRE Meghan
aba uwa kabiri ahabwa imihumbi 40 Frw n’umudari
w’umuringa.
Abakina
ku giti cyabo bakuru
BIZIMANA
Joseph yabaye uwa mbere, GATERA Augustin aba uwa kabiri.
Abakina
ku giti cyabo batabigize umwuga, BAHATI Theoneste yabaye uwa mbere agabwa igikombe, ndetse na KAYITARE
Serge aba uwa kabiri
Abakina
bafatanyije: M. Islon & N. Damien nibo batwaye igikombe, KAYIJA na JOSEPH
Bizimana baba abakabiri
Abakina
bafatanyije batabigize umwuga:
Karekezi
Jean na Kayitare Serge nibo begukanye igikombe naho Bahati Theoneste na
Rutagemwa Donat baba abakabiri bahabwa umudari.
Mu
bafite ubumuga
Abakina
bicaye mu kagare, NDAYISHIMIYE Ernest yegukanye igikombe ahabwa n’ibihumbi 70 Frw, DUSENGIMANA
Jean Luc aba uwa kabiri
Mu
bagore:
IMANISHIMWE
Yvonne yabaye uwa mbere ahabwa igikombe n’ibihumbi 70 Frw, MUTESI Faith aba
uwa kabiri.
Amazina
y'abakinnyi ba Tennis bibukwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
1.
Kanyamahanga Gaston
2.
Nyamunyura Samuel
3.Havugimana
Emmanuel
4.
Gatera Vincent (Club de Butare)
5.Rubangura François (Club cercle Sportif de Kigali/ CSK)
6.Kwitonda Theogene (Club cercle Sportif de Kigali/ CSK)
7.
Ruzindana (Club cercle Sportif de Kigali/ CSK)
8.
Rutahira Vedaste (CLUB HOTEL UMUBANO)
9.
Rutayisire Fidele (Remera Tennis Club)
10.
Bayingana J. De Dieu (Remera Tennis Club)
11.
Ruzindana (Remera Tennis Club)
TANGA IGITECYEREZO