RFL
Kigali

Nyuma y’iminsi Itanu atawe muri yombi Dosiye ya Miss Elsa na Notaire yashyikirijwe Urukiko

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:16/05/2022 11:52
0


Kuwa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, nibwo Dosiye ya Miss Iradukunda Elsa na Notaire Uwitonze Nasira yashyikirijwe ubushinjacyaha, aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma.



Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Miss Iradukunda Elsa na Notaire Uwitonze Nasira, bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma.

Mu byaha bitatu bakurikiranyweho harimo icyo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma. Amategeko agena ko uwagikoze abigambiriye, iyo kimuhamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze 1 000 000Frw.

Ikindi cyaha bakurikiranyweho ni ukoshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera, amategeko akavuga ko cyo iyo umuntu agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze 1 000 000frw.

Icyaha cya gatatu bakurikiranyweho ni uguhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano. Iyo iki cyaha kibahamye bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 3 000 000 Frw ariko atarenga 5 000 000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Dosiye ya Miss Elsa yagejejwe mu Rukiko

Miss Elsa amaze iminsi atawe muri yombi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND