RFL
Kigali

Menya uruhare rw’amazi mu kongera ubwiza bwawe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/05/2022 13:59
1


Amazi agira uruhare runini mu gusukura umubiri, no gufasha uruhu mu guhangana n’indwara zitandukanye zishobora gutuma ruba rubi.



Dore akamaro k’amazi mu gusukura uruhu bituma rurushaho gusa neza:

1. Afasha mu gusohora uburozi

Amazi n’ubwo adasohora imyanda ubwayo, ariko afasha impyiko gukora neza no kwikiza ibintu byose bishobora kwanduza umubiri no kwangiza uruhu. Mu gihe unywa amazi ahagije, inkari zigomba kugira ibara ry’amazi kandi nta mpumuro ziba zifite; ibi nibyo byerekana ko no mu mubiri imbere hameze neza. Uruhu rwawe ruhora rukeye kandi rukagaragara nk’urworohereye.

Uburyo akoreshwa:

Mu kugira uruhu rwiza kandi ruhehereye, ni ngombwa kunywa amazi, byaba byiza ari akazuyazi ugakatiramo indimu ukongeramo ubuki, ukabinywa mu gitondo.

2. Agabanya gutukura k’uruhu

Ku bantu bagira uruhu rutukura byoroshye, nko kuba agasimba kakujyaho cg ikindi kintu cyose kigukozeho rugahita rutukura. Amazi ashobora kuba umwe mu miti myiza yo gukiza icyo kibazo.

Uburyo akoreshwa:

Fata akantu gato (gashobora kuba tige cotton/cotton ball cg ipamba rito) ukoze mu mazi akonje cyane hanyuma usige ahatukuye. Usigirize byibuze iminota 2, ntuhahanagure, ureke amazi ubwayo yijyane.

3. Asukura akanazibura utwenge duto tw’uruhu

Uruhu rugira uburyo narwo rusohora imyanda ruyinyujije mu twenge duto tugaragara ku ruhu. Amazi agira uruhare runini mu gusukura uruhu, kuko afasha gusohora iyo myanda hanze. Uburyo bwiza bikorwa ni ukwiyuka amazi ashyushye (steam). Ifasha mu gufungura utwenge tw’uruhu, dushobora kuziba bitewe n’amavuta akorwa n’imvubura z’ibyuya cyangwa indi myanda bikaba byagutera kuzana utuntu tw’umukara cyangwa umweru ku ruhu inyuma.

Uko wabikora:

Niba udashoboye kujya muri steam zabigenewe. Ushobora gushyushya amazi yamara kubira, ukitwikira mu maso n’igitambaro gifite isuku, ukegereza isura yawe hafi y’uwo mwuka.

4. Arinda uruhu kubyimba no kuba ruretsemo amazi

Kubona isura cyangwa ahandi ku ruhu rwawe habyimbye cyane biterwa n’uko umubiri wawe uba uretsemo amazi, mu gihe utanywa amazi ahagije, umubiri wawe ukomeza kubika amazi cyane bityo ugahora ubyimbye. Iyo umubiri udafite amazi ahagije, ugerageza kubika cyane ayo ufite bityo bigatera ibice bimwe kubyimba. Kunywa amazi cyane, bifasha gusohora imyanda no gutuma umubiri utabika menshi.

5. Arinda iminkanyari

Uruhu rukanyaraye kandi rwumagaye ni rwo rugaragaza iminkanyari vuba. Iyo uruhu rwawe rufite amazi ahagije, uturemangingo twiyuburura vuba cyane, bityo bikarinda iminkanyari. Ubushakashatsi bwakozwe, bugaragaza ko uturemangingo tw’uruhu tugizwe cyane n’amazi. Iyo tutabonye amazi ahagije, niyo mpamvu uruhu rwumagara, rugatangira gukanyarara.

Urubuga Sante Plus Mag ruvuga ko ari ngomgwa kunywa amazi ahagije ku munsi, byibuze litiro 2. Amazi kandi aboneka mu mboga n’imbuto nyinshi, kuzirya uba uri guha umubiri wawe amazi ahagije. Ushobora kandi no kuzajya woga amazi akonje gusa mu isura yawe, bifasha mu gufungura utwenge two ku ruhu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SUPERBOY1 year ago
    nibe bint umuntuya sigakuruhurugacy





Inyarwanda BACKGROUND