RFL
Kigali

Flambeau du Centre yegukanye igikombe cya shampiyona y'Uburundi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/05/2022 10:15
0


Bwa mbere mu mateka ya Flambeau du Centre yegukanye igikombe cya shampiyona, itsinze Athletico Olympic bari bahanganiye igikombe, ibitego 2-1.



Mu mpera z'icyumweru dushoje nibwo shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Burundi yashyirwagaho akadomo, hakinwa umunsi wa 30 ari nawo wa nyuma wa shampiyona. Ni umunsi wagiye gukinwa nta kipe iregukana igikombe cya shampiyona nyuma y’aho amakipe nka Flambeau du Centre, Athletico Olympic na Bumamuru zose zari zigifite amahirwe yo kwegukana shampiyona.

Bumamuru ifite igikombe cy’igihugu giheruka, yaje gutakaza amahirwe yo kuba iya mbere nyuma yo gutsindwa na Le Messager Ngozi ibitego 2-1. Flambeau du Centre yasabwaga gutsinda Athletico Olympic bari banakurikiranye ku rutonde rwa shampiyona, iza no kubigeraho iyitsinda ibitego 2-1.

Indi mikino uko yagenze

Flambeau de L'Est 1-4 Kayanza United

Olympic Star 1-0 Aigle Noir CS

Rukinzo FC 1-3 Dynamik

Les Crocos FC 1-0 Royal FC

Top Junior 3-2 Vital'O FC

Bujumbura City 1-2 Musongati FC.

Flambeau du Centre yegukanye igikombe cya shampiyona ifite amanota 53, ikurikirwa na Athletico Olympic ifite amanota 52, naho Bumamuru iba iya gatatu n'amanota 51.

Le Crocos, Flambeau de L'Est na Royal Muramvya zamanutse mu cyiciro cya kabiri, aho Les Crocos FC yari ifite amanota 24 Flambeau 23 na Royal yari ifite amanota 22. Abakinnyi bafite ibitego byinshi: MULANGIRA Rameres ukinira ikipe ya TOP JUNIOR niwe wa mbere, aho yashoje afite ibitego 15 na KANIANGA Patrick ukinira BUMAMURU nawe akaba afite ibitego 15


Flambeau du Centre yegukanye igikombe cyayo cya mbere cya shampiyona

Le Messager Ngozi yari ifite ibikombe 2 bya shampiyona biheruka, yashoje ku mwanya wa 7







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND