RFL
Kigali

Abasore gusa: Uzite ku minwa ye cyane ! Dore ibizagufasha gutereta umukobwa muhuye bwa mbere

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:16/05/2022 10:04
0


Iyi nkuru iraguha inama zagufasha gutereta umukobwa muhuye bwa mbere, cyangwa mugiye gusohokana bwa mbere.



Nibyo rwose abasore benshi bahura n’abakobwa bagahita babakunda, bakifuza no kuba babagira abagore rugikubita cyangwa se bakagira byinshi birengagiza. Muri iyi nkuru usome witonze, ubundi uzirinde guhubuka mu gihe uhuye n’umukobwa cyangwa se usohokanye n’umukobwa bwa mbere.

1. Uzitondere iminwa ye uyihange amaso

Mu gihe uzaba wasohokanye n’umukobwa bwa mbere uzite ku minwa ye, uyihange amaso , uyiteho mu gihe mwembi muzajya muba muri kuganira. Uzayitegereze cyane , utume amenya ko igihe wabonera amahirwe cyose wamusoma.

2. Uzamukoreho bitunguranye

Ntabwo ndimo kugusaba kumukora ahantu atazakunda oya ! Ariko uzamukoreho bisa n’ibigucitse. Umukobwa muhuye bwa mbere numukora ku mabere cyangwa ahandi hantu he hadasanzwe, azagira ngo wamutekereje nabi bityo ube wabura amahirwe kuri we. Iyo umukozeho uba umuzamurira ibyiyumviro.

3. Uzaharanire gusa neza

Mu gihe uzi neza ko ugiye guhura n’umukobwa cyangwa muri kumwe, gerageza uko ushoboye use neza kandi wiyiteho. Ntuzambare ngo wihanike cyangwa ngo utire imyenda, ariko na mike ufite uzatume ikubera.

Inkomoko:Blueoceanstrategy.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND