RFL
Kigali

Prosper Nkomezi yakoreye igitaramo gikomeye muri Kenya atangaza ko 2022 ari umwaka wo kuzenguruka Afrika n'Isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/05/2022 10:52
0


Prosper Nkomezi uri mu baramyi bakunzwe bikomeye mu Rwanda yaraye akoreye igitaramo cy'amateka i Nairobi muri Kenya, benshi barahembuka, abandi basubizwamo imbaraga mu rugendo rugana mu Ijuru. Nyuma y'iki gitaramo, uyu muramyi yatangaje ko afite intego yo kuzenguruka Afrika n'Isi muri uyu mwaka wa 2022.



Ni igitaramo yise "Prosper Nkomezi Live Concert in Nairobi" cyabaye Ejo ku Cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022 kuva saa Cyenda z'amanywa kibera mu rusengero rwitwa Calvary Covenant Center ruherereye mu mujyi rwagati wa Nairobi. Yari ari kumwe na Liliane Kabaganza, Adonis Muco ndetse na Gisubizo Ministries Nairobi. Yateguye iki gitaramo afatanyije na Sensitive Limited, kompanyi yo mu Rwanda imaze kuba ubukombe mu gutegura ibitaramo byagutse by'abahanzi b'ibyamamare n'amatsinda akomeye.

Iki gitaramo kitabiriwe cyane mu gihe kwinjira byari ukwishyura aho mu myanya isanzwe itike yaguraga 300KSH, VIP ari 500KSH naho VVIP byari ukugura itike ya 1000KSH (8,800 Frw). Nkomezi yaririmbye indirimbo zinyuranye ziri kuri Album ye ya mbere n'iya kabiri ahembura imitima ya benshi, biba akarusho ubwo yari ageze kuri "Amamara", "Hallelujah", "Nzakingura" na "Hahiriwe" kuko bamugaragarije ko zanditse ku mitima yabo ndetse ko zibaryohera bihebuje.


Abanya-Kenya bishimiye cyane igitaramo cy'uburyohe bakorewe na Prosper Nkomezi

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Prosper Nkomezi yavuze ko ubwiza bw'Imana bwari buganje mu rusengero yakoreyemo igitaramo. Ati "Concert yagenze neza cyane harimo presence y’Imana, banyakiriye neza n'umunezero mwinshi n'ibyishimo bidasanzwe abantu baratwitabira". Yavuze ko abanyakenya batangariye igitaramo cye, ati "Abanyekenya batangariye kiriya gitaramo ku buryo bukomeye babonye ibintu bishya batamenyereye kandi barishimye cyane". 

Yavuze ko iki gitaramo cyamuhaye isomo ryo "Kongera ubusabane bwanjye n’Imana kuko ariyo ibikora". Yarase amashimwe kompanyi yamufashije gutegura iki gitaramo anahishura ko nyuma ya Nairobi azakomereza hirya no hino ku Isi nk'intego yihaye muri uyu mwaka. Ati 'Nyuma ya Nairobi tuzababwira ahandi tuzataramira vuba bidatinze. Uyu ni umwaka wo kuzenguruka Africa n'Isi muri rusange. Ikindi ni ugushimira Sensitive Ltd twafatikanyije gutegura iki gikorwa, yakoze ibintu binini cyane byari byiza cyane!!".


Nkomezi yishimiwe cyane i Nairobi atangaza ko 2022 ari umwaka wo kuzenguruka Isi 

Mugwema Wilson Umuyobozi Mukuru wa Sensitive Ltd yafashije Prosper Nkomezi gutegura iki gitaramo cyabereye muri Kenya, yabwiye InyaRwanda.com ko ari bwo bwa mbere muri Nairobi habaye igitaramo cy'abanyarwanda giteguwe neza. Yunze mu rya Prosper atangaza ko abantu benshi barimo n'abahanzi b'amazina akomeye batangariye cyane iki gitaramo. Ati "Ni bwo bwa mbere Nairobi, concert y'abanyarwanda babonye 'Set up' nziza. Abantu kugeza ku ba nya-Kenya b'abaririmbyi bakomeye batangajwe n'uko byari biteguye, bagiye ku ma Live IG bereka abantu".

Wilson yatubwiye ko abitabiriye igitaramo cya Prosper baririmbanye nawe bahagaze kuva akigera kuri stage kugeza asoje kuririmba kubera uburyohe bw'igitaramo cye bwasembuwe no kwitegura neza mu miririmbire n'imitegurire myiza y'aho cyabereye. Ati "Ikindi Nkomezi yariteguye aririmba neza abantu bahagaze kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza kuya nyuma. Sensitive ni yo yateguye hafi 90% ku nkunga yacu [setup yose] kandi abantu ni bwo babonye concert nziza. Batubwiraga ko abandi bazaga batashyiragamo umwihariko. 90% byagenze neza cyane ku ruhande rwacu n'abitabiriye, salle yari yuzuye".

INKURU WASOMA: Gusuka amarira, itike y'indege, ubukwe, hoteli, ubuhanuzi n'ubuhamya,..Udushya 10 mu gitaramo cya Prosper Nkomezi


Prosper wiyemeje kuzenguruka Isi aherutse gutaramira i Burundi, abantu babura aho bicara mu rusengero barebera igitaramo muri Parikingi

Sentivie Ltd imaze gutegura ibitaramo binyuranye kandi byose bikagenda neza. Imitegurire y'ibitaramo byabo iba iri ku rwego rwo hejuru, ndetse nta gitaramo na kimwe kirumvikanamo umwuka mubi mu itangazamakuru. Mugwema Wilson avuga ko ari umugisha w'Imana. Ati "Ngira umugisha w’ibitaramo nateguye, ntabwo havamo amakuru mabi mu itangazamakuru". Ibitaramo iyi kompanyi imaze gutegura harimo Iserukiramuco ry'Amakorali (Choir Festival), igitaramo cya Social Mula, igitaramo cya Yverry, ndetse n'icyo Prosper Nkomezi yaraye akoreye muri Kenya.

Prosper Nkomezi ufite intego yo kuzenguruka Afrika n'Isi mu 2022, yataramiye muri Kenya nyuma y'amezi 4 akoreye ibitaramo mu Burundi byabaye Tariki 6, 7 & 14 Mutarama 2022 muri Jesus Grace Church, Life Centre Church na Shemeza Worship Temple iyoborwa na Apotre Apollinaire. Tariki 07/07/2019 ni bwo yakoze igitaramo cye cya mbere yise 'Ibasha Gukora Live Concert' cyabereye muri Kigali Serena Hotel. Cyaritabiriwe bikomeye mu gihe kwinjira byari byihagazeho dore ko amatike yaguraga 5,000 Frw ahasanzwe, 10,000 Frw muri VIP na 15,000 Frw muri VVIP.

INKURU WASOMA: Prosper Nkomezi yanditse amateka i Burundi mu bitaramo 3 byitabiriwe bikomeye, urusengero na Parking biruzura-AMAFOTO


Kuva akoze igitaramo cya mbere mu mateka ye ntabwo imyaka 3 iruzura none ari kuzenguruka Isi (Iyi foto yafashwe na Cyiza Emmanuel mu 2019 mu gitaramo cya mbere cya Prosper)

ANDI MAFOTO Y'IGITARAMO PROSPER NKOMEZI YAKOREYE MURI KENYA

Prosper Nkomezi yataramiye muri Kenya ku nshuro ye ya mbere

Urusengero rwari rwakubise rwuzuye


Liliane Kabaganza ari mu banyuzwe cyane na Prosper Nkomezi


Prosper yacuranze umuziki wa Live uryoheye amatwi n'amaso


Yishimiwe cyane!


Ni bwo bwa mbere Nkomezi yari ageze muri Kenya


"Amamara" iri mu ndirimbo ze zishimiwe cyane

Moses Zawadi [Mozey Bass] yongereye ibirungo mu muziki wa Prosper yifashishije gitari Bass, nawe ni uw'i Kigali

[Shisha The Drummer] umwe mu bacuranzi b'abahanga i Kigali wajyanye na Prosper i Nairobi

Nkomezi yakoreye igitaramo cy'uburyohe muri Kenya

UKO BYARI BIMEZE UBWO PROSPER YATARAMIRAGA MURI UR-HUYE


UMVA HANO 'URARINZWE' IFATWA NK'IBENDERA RY'UMUZIKI WA NKOMEZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND