Ubwo APR FC izaba yakira Rayon Sports kuri uyu wa Kane, nibura itike y'amafaranga macye izaba igura ibihumbi 10.
Kuri
uyu wa Kane tariki 19 Gicurasi ikipe ya APR FC izakira Rayon Sports mu mukino
wa 1/2 wo kwishyura, nyuma y’aho umukino ubanza wari wahuje aya makipe warangiye
nta kipe n'imwe ibashije kureba mu izamu. Umukino ubanza Rayon Sports yari
yahanitse ibiciro kuko itike ya macye yari ibihumbi 5, mu gihe tike ya menshi yari
ihagaze ibihumbi 50.
APR
FC nayo yagereye mu kebo mucyeba wayo aho yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira
ku mukino, byikubye cyane cyane ku bafana ba rubanda rugufi. Uyu mukino uzaba
kuri uyu wa Kane, umufana uzicara ahasanzwe azishyura ibihumbi 10, mu mbavu za
sitade ahari hasanzwe ari ibihumbi 3 ku mukino wa APR FC ubu hagizwe ibihumbi
20, mu myanya y'icyubahiro cya kabiri birasaba kwishyura ibihumbi 30, naho mu
cyubahiro cya mbere ndetse ugahabwa n'aho ushyira imodoka, ni ukwishyura
ibihumbi 50.
Ubwo
umukino ubanza warangiraga abafana batashye bavuga ko ibiciro Rayon Sports
yishyuje byari hejuru, ndetse bitangana n'umukino barebye. Iyo usesenguye ibi
biiuro APR FC yashyizeho, usanga byagonze cyane abafana bishyuraga ahasanzwe
hamwe izuba n'imvura bikugeraho, kuko ubusanzwe umufana wa APR FC iyo ikipe ye
yabaga yakiriye yahishyuraga amafaranga 1000, none ubu bakaba itike yakubwe inshuro 10.
TANGA IGITECYEREZO