RFL
Kigali

Ni ugukanda akanyenyeri ushinyiriza! Umukino wa APR FC na Rayon Sports wongeye kuba umukino uhenze mu Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/05/2022 8:17
0


Ubwo APR FC izaba yakira Rayon Sports kuri uyu wa Kane, nibura itike y'amafaranga macye izaba igura ibihumbi 10.



Kuri uyu wa Kane tariki 19 Gicurasi ikipe ya APR FC izakira Rayon Sports mu mukino wa 1/2 wo kwishyura, nyuma y’aho umukino ubanza wari wahuje aya makipe warangiye nta kipe n'imwe ibashije kureba mu izamu. Umukino ubanza Rayon Sports yari yahanitse ibiciro kuko itike ya macye yari ibihumbi 5, mu gihe tike ya menshi yari ihagaze ibihumbi 50.

APR FC nayo yagereye mu kebo mucyeba wayo aho yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira ku mukino, byikubye cyane cyane ku bafana ba rubanda rugufi. Uyu mukino uzaba kuri uyu wa Kane, umufana uzicara ahasanzwe azishyura ibihumbi 10, mu mbavu za sitade ahari hasanzwe ari ibihumbi 3 ku mukino wa APR FC ubu hagizwe ibihumbi 20, mu myanya y'icyubahiro cya kabiri birasaba kwishyura ibihumbi 30, naho mu cyubahiro cya mbere ndetse ugahabwa n'aho ushyira imodoka, ni ukwishyura ibihumbi 50.

Ibiciro byo ku mukino APR FC izakiramo Rayon Sports 

Ubwo umukino ubanza warangiraga abafana batashye bavuga ko ibiciro Rayon Sports yishyuje byari hejuru, ndetse bitangana n'umukino barebye. Iyo usesenguye ibi biiuro APR FC yashyizeho, usanga byagonze cyane abafana bishyuraga ahasanzwe hamwe izuba n'imvura bikugeraho, kuko ubusanzwe umufana wa APR FC iyo ikipe ye yabaga yakiriye yahishyuraga amafaranga 1000, none  ubu bakaba itike yakubwe inshuro 10.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND