RFL
Kigali

Byose ku rukundo rwa Meddy na Mimi bagiye kwizihiza isabukuru y’umwaka bemeranije kubana akaramata-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/05/2022 11:09
0


Umuhanzi Ngabo Medard Jobert n’umugore we Ngabo Mehfira, urukundo rwabo rufite imvano mu mwaka wa 2016. Kuri ubu bafitanye umwana w’umukobwa, bakaba bitegura kwizihiza isabukuru y'umwaka bemeranije kubana akaramata.



Kuwa 20 Nyakanaga 2016, nibwo umuhanzi Meddy yashyize hanze mu buryo bw’amajwi indirimbo nshya yise ‘Ntawamusimbura’, isohokera kuri rukuta rwa Youtube rwa Press One iri muri Label zikomeye z’umuziki zabayeho mu muziki nyarwanda, kugeza ubu binyuze kuri uru rukuta ikaba imaze kurebwa inshuro miliyoni 2 (2,069,503views).

Iyi ndirimbo ku mpamvu zitamenyekanye ikaba yaratinze gukorerwa amashusho, kuko amashusho yayo yashyizwe hanze kuwa 08 Mutarama 2017 bivuze ko hari hanyuzeho igihe kijya kugera ku gice cy’umwaka itarakorerwa amashusho, gusa aho yagiriye hanze yararebwe cyane kugeza ubu amaze kurebwa inshuro miliyoni 8 (8,435,657views).

Hagati aho ariko, ibyo abantu batamenye ariko Meddy yasobanuye mu kiganiro cya M&M Love Story ni uko byari bitoroshye kubona umuntu wo kujya mu mashusho kuko Mimi Mehfira yari yashimye yabanje kubyanga. Ati:”Byantwaye umwaka kugira ngo mwemeze ko yajya mu mashusho y’indirimbo yanjye. Byari ibintu by’ubusazi, kuko abagomba kuyitunganya bari bamaze kurambirwa.”

Akomeza agira ati:”Ubwo twatangiraga kuganira ku kuba yajya mu mashusho y’indirimbo yanjye yarabyanze burundu, ambwira ko adashobora kujya mu mashusho y’indirimbo ahubwo azanshakira uyajyamo kandi njye mu mutima wanjye numvaga ko ariwe mukobwa ukwiriye kujya mu mashusho y’indirimbo, kuburyo n’abamfashaga mu gutunganya amashusho bari bamaze kurambirwa bambwira ‘ese ushaka gukora amashusho cyangwa kuganira n’umukobwa?’”

Meddy ariko ibyari gushaka umukobwa wo kujya mu mashusho y’indirimbo byatangiye guhinduka, kuko uyu muhanzi mu mateka y’umuziki we yewe no mu buzima bwe nta kanunu k’umukobwa yaba yaraterese mbere kari karigeze kavugwa ariko bigeze kuri Mimi Mehfira yifuzaga ko bakorana amashusho y’indirimbo biranga urukundo rumuganje, kuburyo nk’uko yabitangaje mu kiganiro n’iyo yamwegeraga yacikaga intege.

Haciyeho amezi nyuma yishyirwa hanze ry’indirimbo ‘Ntawamusimbura’, mu kiganiro yagiranye na KT Radio hari kuwa 29 Kanama 2017 abajijwe niba ari mu rukundo yavuze ko nta muntu afite ariko na none hari uwo ari gutereta kandi utari umunyarwanda, anahamya ko yasanze ari umukobwa uhuza n’inzozi ze utanakunda gushyira ubuzima bwe bwite ku karubanda.

Kuwa 30 Nzeri 2017, nibwo bwa mbere Meddy yahishuye inkomoko y’umukobwa arimo gutereta mu kiganiro yagiranye na radiyo Isango Star, aho yavuze ko akomoka mu gihugu cya Ethiopia ariko atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; uwo ntawundi yari Mimi Mehfira wasoje amashuri ye muri kaminuza ya North Texas.

Umwaka wa 2017 Meddy yawusozanije na Mimi basangira iminsi mikuru, maze umwaka wa 2018 uba ikindi kintu ku rukundo rwa Meddy na Mimi kuko rwatangiye kwigaragaza bidasanzwe ndetse mu bitaramo byinshi uyu muhanzi yagiye akora yabaga ari kumwe na Mimi.

Maze baza no kujyana mu biruhuko mu gihugu cya Mexico ku wa 7 Kanama 2018, ubwo Mimi yifurije  Meddy isabukuru mu mitoma idasanzwe anemeza ko yamaze kumwiyegurira agira ati:“Mutima wanjye, ndagukunda”, yongeraho utumenyetso tw’umutima.

Muri Nzeri 2018, Meddy yajyanye na Mimi mu Bwongereza aho yakoreye ibitaramo bitandukanye, ubwo Mimi kandi yizihizaga isabukuru y’amavuko muri 2018 Meddy yavuye muri Tanzania ajya kwizihiza umunsi w’amavuko we nk’uko yabisangije abamukurikira kuri Instagram mu mashusho icyo gihe.

Mu gitaramo kandi yakoreye muri Canada, icyo gihe uyu musore ari kuririmba indirimbo ye yise ‘Ntawamusimbura’, Mimi yanagaragaye mu mashusho yayo yaririmbaga iyi ndirimbo umukunzi we yamwiyegamije mu gituza, ari nako ubona ibinezaneza mu maso yabo, mbere y’uko amurekura yamusomye ku gahanga no ku ijosi.

Kuwa 24 Ukuboza 2018 nibwo Meddy yageze mu Rwanda ari kumwe na Mimi, aho yaje yitabiriye igitaramo cya East African Party cyari kibaye ku nshuro ya 11 anaboneraho kwereka umukunzi umuryango mbere y’uko kiba.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Meddy yabajijwe kubyavugwaga ko yaba abana n’umukunzi we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ibyo ataribyo kuko adashobora gukocora cyangwa guterura.

Nk’uko byari biteganijwe kuwa 01 Mutarama 2019 ko ataramira abanyarwanda, yageze kuri Stade Amahoro ahabereye iki gitaramo ari kumwe na Mimi mu modoka ya Toyota Land Cruiser V8

Aririmba indirimbo zitandukanye maze ageze kuri ‘Ntawamusimbura’,  ahamagara Mimi ku rubyiniro arangije ati:”Mwamubonye’ abari bitabiriye amashyi n’impundu babivuza ari urufaya, Mimi mu masoni menshi arongera asubira mu rwambariro.

Nyuma y’ibyo byose ariko Meddy yakomeje kugenda ahungira kure ibyo kuba yaba ateganya kurushinga, nko mu kiganiro yagiranye na BBC muri Nzeri 2019 yagize ati:” Ntabwo ari fiancée nk’uko bamwe babifashe kuko nta mpeta yanjye afite cyangwa iki, ni girlfriend bisanzwe ariko Imana nimfasha tuzatera intambwe iri imbere. Muri iyi minsi haracyari byinshi ndimo ndakoraho.”

Hagati aho ariko kubona Meddy byabaga bisa no kubona Mimi, kuko n’ahafatirwa amashusho y’indirimbo Mimi yabaga ahari. Mu ijoro ryo kuwa 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yambitse impeta Mimi nyuma kumusaba ko bazabana akabyemera, n’ibirori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byitabirwa n’abarimo K8 Kavuyo.

Meddy ukunda gutwara ibintu bucye, yaje gufata amezi atari macye abantu barayobewe aho ibintu bigana, kuwa 15 Gicurasi 2021 nibwo Mimi yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi maze kuwa 16 Gicurasi 2021 inkuru iba kimomo ko aba bombi bazakora ubukwe kuwa 22 Gicurasi 2021.

Nyuma y’igihe kirere ibyatangiye mu mwaka wa 2016 mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Ntawamusimbura’ byarakomeye, ubukwe burataha bwitabirwa n’ibyamamare nyarwanda bitandukanye mu ngeri zirimo umuziki, imideli, filimi, ubwiza n’ibindi.

Ubukwe bukaba bwarakozwe mu ibanga n’ubwo hari amashusho yagiye anyura ku ruhande akagera ku karubanda, ariko ntibyari byemewe kuko umugambi wa Meddy na Mimi wari uwo kuzashyira bimwe by’ingenzi byaranze ubukwe bwabo mu ndirimbo zinyuranye, zirimo n’iyo baririmbanye ku munsi w’ubukwe bwabo.

Izo ndirimbo zari zitegerezanijwe amatsiko na benshi zaje kujya hanze, aho zirimo ‘My Vow’ yagiye hanze kuwa 22 Nyakanga 2021 ikaba imaze kurebwa inshuro miliyoni 16.7 binyuze kuri Youtube, na ‘Queen of Scheba’ yagiye hanze kuwa 20 Nzeri 2021 imaze kurebwa inshuro miliyoni 9.4.

Ikibazo ariko bidateye kabiri benshi batangiye kwibaza ni gihe ki Meddy na Mimi bazibarukira, muri abo harimo na Lick Lick inshuti magara y’uyu muryango wabibajije Meddy binyuze ku mbuga nkoranyambaga hari mu mpera z’umwaka wa 2021 undi akamusubiza ko ari muri 2022.

Nta foto n’iyi n’imwe cyangwa ikindi kimenyetso kigaragaza ko Meddy na Mimi bari bafite gahunda yo kugira umwana vuba, dore ko n’amwe mu mafoto yagiye ashyirwa hanze yagiye agaragaza aba bombi cyane Mimi nta na hamwe byagaragaraga ko atwite.

Nyamara kuwa 23 Werurwe 2022, inkuru yatangiye gusakara hose ko aba bombi Imana yabahaye umugisha w’umwana w’umukobwa wavutse kuwa 22 Werurwe 2022 bakamwita Myla Ngabo.

Kugeza ubu uretse kuba nyina abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yaragiye yemeza ko umwana wabo ari igitangaza mu bwiza, nta muntu uramuca iryera ku mbuga nkoranyambaga ngo abone mu maso. Kuwa 22 Gicurasi 2022, nibwo Meddy na Mimi bazizihiza isabukuru yabo y’umwaka bamaze barushinze.Indirimbo 'Ntawamusimbura' niyo yabaye imbarutso y'urukundo rwabo

Mimi Mehfira yabanje kubera ibamba Meddy 

Meddy na Mimi bazanye mu Rwanda mu mpera z'umwaka wa 2018


Mimi na mushiki wa Meddy ubwo bahuraga yaje mu Rwanda

Nyina wa Meddy, Mimi na Meddy

Mu ntangiriro za 2019 mu gitaramo cya East African Party Meddy yeretse umukunzi abakunzi be

Mimi yakomeje kandi agenda akomeza gufasha Meddy mu bikorwa bye by'umuziki

Mu mpera za 2020 nibwo Meddy yambitse impeta Mimi

Byari ibyishimo kuri Mimi kwambikwa impeta

Hashize igice cy'umwaka nibwo hamenyekanye amatariki y'ubukwe bwa Meddy na Mimi

Mimi kuwa 15 Gicurasi 2021 nibwo yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi

Yaba mu mihango y'ubukwe bw'umuco n'imbere y'Imana Meddy na Mimi bashyigikiwe n'ibyamamare bitandukanye

Meddy na Mimi basezeranye kubana akaramata kuwa 22 Gicurasi 2021

Umuryango wa Meddy wagize ibanga gutwita kwa Mimi ndetse iyi foto yashyizwe hanze benshi bahita bata icyizere cyo kuba yaba atwite

Kuwa 22 Werurwe 2022 nibwo Mimi yibarutse 

Kugeza ubu n‘ubwo Meddy na Mimi batangaje amazina y'umwana wabo ntibaramwerekana mu maso, ku mbuga nkoranyambaga

Harabura iminsi mbarwa Mimi na Meddy bakizihiza isabukuru y'umwaka 1 bamaze bemeranije kubana akaramata

  







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND