RFL
Kigali

Kourtney Kardashian na Travis basezeranye imbere y’amategeko-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/05/2022 8:25
0


Umunyamideli Kourtney na Travis bamaze kuba umugabo n’umugore imbere y’amategeko, nyuma yo gusezeranira muri Santa Barbara mu birori byitabiriwe na se wa Travis na nyirakuru wa Kourtney.



Nk’uko inshuti za hafi z’aba bombi zabitangarije TMZ, Kourtney na Travis bamaze gusezerana mu mategeko, ubukwe bwabo bundi bukaba buzabera mu Butaliyani mu bihe bya vuba.

Uyu muhango kandi wo gusezerana mu mategeko ukaba witabiriwe na nyirakuru wa Kourtney na se wa Travis ubu imbere ya mategeko Travis na Kourtney bakaba ari umugabo n’umugore.

Travis na Kourtney bakaba basezeraniye muri Santa Barbara mu myambaro imenyerewe ku bageni basezeranye imbere y’Imana, bari kumwe n’inshuti n’abavandimwe bacye n’abashinzwe umutekano.

Ibi bikaba bibaye nyuma y’iminsi micye y’amakuru yari yacicikanye, ubwo bagaragaraga kuri shapeli imwe yo muri Las Vegas bikemezwa ko basezeranye nyamara bikarangira bibaye igihuha.

Ubusanzwe Kourtney ni umwe mu banyamideli bavuka mu muryango w’abanyamideli ba Kardishian, akaba ari umubyeyi w’abana 3 mu gihe Travis ari umunyamuziki n’umubyeyi w’abana babiri.

Kourtney na Travis ubu ni umugabo n'umugore imbere y'amategeko

Ubukwe bwabo bwitabiriwe n'abarimo nyirakuru wa Kourtney na se wa Travis

Ibirori bindi bitegerejwe mu Butaliyani mu minsi micye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND