Umunyamideli Kourtney na Travis bamaze kuba umugabo n’umugore imbere y’amategeko, nyuma yo gusezeranira muri Santa Barbara mu birori byitabiriwe na se wa Travis na nyirakuru wa Kourtney.
Nk’uko
inshuti za hafi z’aba bombi zabitangarije TMZ, Kourtney na Travis bamaze gusezerana
mu mategeko, ubukwe bwabo bundi bukaba buzabera mu Butaliyani mu bihe bya vuba.
Uyu muhango
kandi wo gusezerana mu mategeko ukaba witabiriwe na nyirakuru wa Kourtney na se wa
Travis ubu imbere ya mategeko Travis na Kourtney bakaba ari umugabo n’umugore.
Travis
na Kourtney bakaba basezeraniye muri Santa Barbara mu myambaro imenyerewe ku bageni
basezeranye imbere y’Imana, bari kumwe n’inshuti n’abavandimwe bacye n’abashinzwe
umutekano.
Ibi
bikaba bibaye nyuma y’iminsi micye y’amakuru yari yacicikanye, ubwo bagaragaraga
kuri shapeli imwe yo muri Las Vegas bikemezwa ko basezeranye nyamara bikarangira
bibaye igihuha.
Ubusanzwe
Kourtney ni umwe mu banyamideli bavuka mu muryango w’abanyamideli ba Kardishian, akaba ari umubyeyi w’abana 3 mu gihe Travis ari umunyamuziki n’umubyeyi w’abana
babiri.
Kourtney na Travis ubu ni umugabo n'umugore imbere y'amategeko
Ubukwe bwabo bwitabiriwe n'abarimo nyirakuru wa Kourtney na se wa Travis
Ibirori bindi bitegerejwe mu Butaliyani mu minsi micye
TANGA IGITECYEREZO