Umuhanzikazi uri mu bamikazi b’umuziki ugezweho, Scillah arizihiza isabukuru y’amavuko akaba yifurijwe umunsi mwiza n’abantu batandukanye barimo abavandimwe, inshuti n’abahanzi batandukanye.
Yiswe Umuratwa Priscillah, yamamaye mu muziki nka Princess
Priscillah ariko nyuma aza guhindura yitwa Scillah. Uyu muhanzikazi yamamaye mu mwaka wa 2009 ubwo yashyiraga
hanze indirimbo yise ‘Mbabarira’.
Nyuma yaje gukorana indirimbo na Rafiki uri mu bahanzi
b’inkingi mwubatsi z’umuziki nyarwanda yitwa ‘Tukabyine’. Ubwiza n’impano y’uyu
mukobwa byatumye yigarurira imitima y’abatari bacye mu gihe gito.
Uramutse ugendeye ku izina rya Scillah afite mu muziki
nyarwanda aho yakoranye n’abahanzi hafi ya bose bafite amazina akomeye mu muziki
w’u Rwanda, nka Meddy na The Ben akanavugwa mu rukundo n’abarimo King James na
Lick Lick wagira ngo arashaje cyane ariko kuri ubu yujuje imyaka 29.
Mu bamwifurije isabukuru y’amavuko harimo The Ben, wagize
ati:”Umunsi mwiza umwamikazi.” Undi nawe akamusubiza agira ati:”Murakoze
mwami.” Siwe wenyine ariko kuko hari n’abandi benshi barimo Queen Cha wagize
ati:”Umunsi w’umugisha wawe w’amavuko Umwiza.” Undi akamusubiza agira
ati:”Murakoze cyane mwamikazi w’igikundiro.”
INYARWANDA ikaba yabegeranirije amwe mu mafoto agaragaza
uburanga bw’uyu muhanzikazi wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho
yerekeje kuwa 06 kanama 2013 agiye kwiga.
Indirimbo nyinshi zagiye zumvikanamo ijwi rye zagiye zigira igikundiro cyo hejuru, nka ‘Ntacyadutanya’ yakoranye na The Ben, nka ‘Paradizzo’ yakoranye na Meddy n’izindi. Mu ndirimbo aheruka gushyira hanze harimo na ‘Kakageste’ yo mu mwaka wa 2020 yatunganijwe na Colin Leonard wanakoranyeho na Justin Bieber na Beyonce.
Ubutumwa bwa The Ben
The Ben na Princess Priscillah (Scillah)
TANGA IGITECYEREZO