Igitaramo cyari giteganijwe gutangira saa kumi n'ebyiri z’umugoroba cyatangiye saa yine z'ijoro gihinduka Silent Disco, hakoreshwa Ecouteur bituma abacyitabiriye batanyurwa n’uburyo bw’umuziki bari baje kureba.
Mu masaha y'igicamunsi ku isaha ya
Saa munane zuzuye (2:00’) nibwo igitaramo cya 'Summer Fever' cyagombaga
guhuriramo abahanzi batandukanye barimo Gabiro Guitar , Kevin Kade , Afrique ,
Clemy, Maylo,Dj Brianne , Mc Montana na Dj Young cyagombaga gutangira, gusa
ijoro rigwa nta gahunda igaragara ihari. Ubwo umunyamakuru wa InyaRwanda.com
yageraga ahabereye igitaramo saa munane zuzuye z’amanywa, ibyumva byari
gukoresha byari bitarahagera. Ibyuma bihageze byabaye ngombwa ko bihindurwa, hajya
kuzanwa ibindi ku mpamvu zitatangajwe. Ibi byabaye bimwe mu byatumye igitaramo
nyirizina gitinda mu mboni y’umunyamakuru.
Imyidagaduro yo mu Ntara yicwa na banyirayo
bamwe bati "Ese kuki bo bataharanira kuba abanyakuri, bagategura neza
ndetse bakubahiriza igihe? Ese ni gute igitaramo cyagombaga kuba saa munane
cyatangiye saa yine z’ijoro? Ese cyabatunguye ?"
Umunyamakuru wa RBA ishami rya Musanze
Mahoro Vainqueur wari witabiriye
igitaramo, yatangaje ko igitaramo cya Summer Fever cyapfiriye mu byuma ndetse no
kuba amasaha atakurikijwe , kuba hakoreshejwe ecouteur abahanzi bamwe
batabimenyereye kimwe n’abafana muri rusange. Uyu munyamakuru yavuze ko muri iki
gitaramo habayemo gusuzugurwa kw’abahanzi bo muri Musanze bari bitariye
igitaramo, bitewe n’izina bafite n’umwanya bahawe wo kuririmba mu gitaramo. Mahoro
yagize ati
“Urumva saa moya zageze bagikora
sound kandi yagombaga kuba yarangiye kare
ndetse cyanatangiye, mu mitegurire ntabwo cyagenze neza, abahanzi benshi
ntabwo bari bamenyereye kuririmbira kuri Ecouteur kubera ko igitaramo cyaje guhinduka
Silent Disco kandi ataribyo buri wese wari uhari yari yiteze no kuri Affiche
ntabiriho.
Njye navuga ko muri iki gitaramo cya
Summer Fever habayemo ikindi kintu cyo gusuzugura abahanzi bakomeye bo mu Ntara,
urumva gufata umuhanzi ukomeye nka Maylo, umuhanzi ufite izina watangiye muzika
kera, agaharurira ikibuga Afrique ntabwo ariko byakagenze kuko ntabwo azubahwa
ndetse na Afrique ntabwo azamufata nka mukuru we muri muzika kandi yaramusanze
mu kibuga, so iki gitaramo cyarangiye saa munane z’ijoro na Ecouteur zarangiye
bamwe babuze izo bakoresha”.
Umuhanzi uri kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda Afrique, yatangarije InyaRwanda.com ko icyo yari ashyize imbere ari ugushimisha abamuri imbere ,atitaye kubyo kuba igitaramo cyahinduwe Silent Disco. Afrique yagize ati
"Perfomance yari nziza cyane ndetse natunguwe n'umubare w'abafana baje. Ntabwo habura kugaragara akantu katari sawa ariko urebye njye nari nitaye ku bantu bari imbere yanjye cyane".
Umuturage waganiriye n'umunyamakuru
wa InyaRwanda.com, yavuze ko gutangaza ko igitaramo kiratangira saa mbili n’uraza
akaza azi neza isaha nta gihombo kirimo, ndetse binatanga isura nziza
ku bagiteguye aho kubeshya abantu baza bakicara kugeza barambiwe bagataha. Uyu
muturage utifuje kuvugwa izina n'indi myirondoro ye, yatangaje ko
bidakwiye".
Ubwo twari aho igitaramo cyabereye n’igihe twandikaga
iyi nkuru, twagerageje kuvugisha abateguye iki gitaramo ariko ntibyakunda.
TANGA IGITECYEREZO