Urubuga rwa Netflix rwanditse izina mu kwerekana filime zitandukanye, rwatangaje ko tariki 10 Kamena 2022 ruzerekana filime “Tress Of Peace” ishingiye ku bagore bane barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi filime yayobowe kandi yandikwa n’Umunyamerikakazi
Alanna Brown, yasohotse mu 2021.
Ishingiye ku nkuru mpamo z’abagore bane bahuye mu gihe
cya Jenoside mu 1994, bihisha ahantu hamwe babana mu buzima bugoye bwagejeje
kuba nk’abavandimwe.
Umunyarwandakazi Eliane Umuhire wakinnye muri iyi
filime yitwa Annick, yanditse kuri konti ye ya Facebook avuga ko iyi filime
izagaragara mu bihugu 191 mu ndimi 92.
Yavuze ko iyi filime igiye kwerekanwa ‘mu gihe
Abanyarwanda turi mu minsi 100 yo Kwibuka miliyoni y’abishwe muri Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994’.
Uyu mukinnyi wa filime wabigize umwuga, yavuze ko
inkuru y’iyi filime yubakiye ku cyizere, kudaheranwa n’agahinda, ubucuti no
gukira ibikomere.
Yavuze ko ari ngombwa gukomeza kuvuga inkuru z’ibyabaye
muri Jenoside ‘kugira ngo abatuvuyemo batazigera bibagirana n’abarokotse’ kandi
‘abaharaniye amahoro dufite uyu munsi ntibahweme’.
Umuhire yifurije buri wese kugira imbaraga zo gukomera
nk’abagore bo mu Rwanda barenze ibikomere, bagahagurukira kubaka igihugu cyiza
‘na sosiyete ntewe ishema no kwita mu rugo’. Ati “Ndabashimira cyane. Dufite
abagore benshi bo kurebereraho.”
Tress Of Peace yakiniwe mu Bwongereza no muri Amerika.
Kuva yasohoka yahataniye ibihembo mu maserukiramuco arimo Africa International
Film Festival, American Black Film Festival na Santa Barbara International Film
Festival .
Alanna Brown wanditse ‘Trees of Peace’ yanayoboye
filime ‘Blind Spottting’ igice cya mbere, ‘Grave Hill Cj Ent’ n’izindi.
Eliane Umuhire uri mu bakinnyi b’imena ba ‘Trees of Peace’ igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubwo yatangiraga gukora filime ‘Trees of Peace’, Alanna Brown yavuze ko azayishoramo ibihumbi 400$ n’ibihumbi 800$
Netflix yavuze ko ku wa 10 Kamena 2022 izatangira
kwerekana filime ‘Trees of Peace’
TANGA IGITECYEREZO