Byari ibyishimo n’umunezero ku bakobwa n’abahungu bane bahize bagenzi babo mu irushanwa ‘Kina Dubai’, batsindira kujya gukina muri filime y’uruhererekane “Survival of Illusion (Uwarokotse urujijo)” izakinirwa mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Hari hashize ukwezi kurenga, ikigo Film Net gitegura ku
nshuro ya mbere irushanwa ‘Kina Dubai’ rigamije guteza imbere abafite impano mu
gukina filime no kuzandika, mu rwego rwo guteza imbere urugendo rwa cinema mu
Rwanda.
Ni irushanwa ryitabiriwe n’abasore n’inkumi bo mu
Ntara enye ndetse n’Umujyi wa Kigali, bafite inyota yo gukuza impano zabo muri
cinema.
Benshi muri bo, bavuga ko bakuze bafite inzozi zo
kwandika filime no kuzikina. Bahuriza ku ngingo yo kuvuga ko bahawe amafaranga
bagira uruhare mu gushyigikira abato bashaka gukina filime, guha amahugurwa
abanditsi ba filime n’abazikina, kugura ibikoresho bigezweho n’ibindi
bitandukanye.
Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022,
kuri Hill Top Hotel hasorejwe iri rushanwa, aho hamenyekanye abantu bane
bazajya i Dubai.
Ni nyuma y’uko buri wese anyuze imbere y’Akanama
Nkemurampaka, agaragaza agace gato yakunze muri filime ‘Survival of Illusion’
akanagakina.
Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Tuyishime Honore
ari nawe muyobozi wa Kina Dubai, ndetse na Mutabazi Isingizwe Sabine uri mu
bakobwa 20 bavuyemo Nyampinga w’u Rwanda 2022.
Nyuma yo gufata umwanya wo guteranya amanota, Akanama
Nkemurampaka kemeje ko mu cyiciro cy’abakina filime (Acting) bane ari bo batsinze:
Ntegereje Emmanuel, Mugambi Saphrazy, Umubyeyi Josiane ndetse na Uwera Nadine
ari bo batsinze kujya gukinira filime mu Mujyi wa Dubai.
Ni mu gihe Uwitonze Ruth yahize bagenzi be mu cyiciro
cyo kwandika filime (Script Writing). Uyu mukobwa ufite ubumuga bw’ingingo
azahembwa amafaranga anahabwe akazi, ariko ntabwo azajya i Dubai.
Ntegereje Emamnuel w’imyaka 24 y’amavuko, avuka mu
Ntara y’Uburengerazuba. Uyu musore avuga ko iri rushanwa yaribonye nk’amahirwe
‘yo kuzamura cinema Nyarwanda’, akavuga ko ari inshuti ye yarimurangiye. Ni imfura mu muryango w’iwabo.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Ntegereje yavuze ko
yitabiriye iri rushanwa atifitiye icyizere bitewe n’uko yari ahatanye n’abantu
yabonaga ko bamurusha gukina filime.
Ati “Ntabwo naturutse i Rubavu niteze gutsinda. Ni
ukuvuga ngo iyo nkoze nkatsinda nshima Nyagasani, iyo nkoze nkatsindwa ndavuga
ngo ibyiza biri imbere… Ntakubeshye narebye ibiganiro by’abandi, ndeba ukuntu
bakina ndavuga nti ‘bizangora’. Ubundi njye naje hano nziko natsinzwe,
barampamagaye ndatungurwa.”
Uyu musore yavuze ko inzozi ze ari ugutuma ‘cinema
Nyarwanda igera ku rwego ruhanitse’, abanyarwanda bakajya bakunda kuzireba
nk’uko bareba Netflix.
Umubyeyi Josiane nawe wabonye amahirwe yo kuzajya i
Dubai, yabwiye INYARWANDA ko intsinzi ayicyesha kuba yaragize abantu
bamushyigikiye kuva ku munota wa mbere, ashima umuryango we, inshuti ze
n’abandi bamufashije.
Uyu mukobwa yavuze ko ari ubwa mbere azaba agiye mu
ndege. Ati “Mfite amatsiko menshi. Nshimishijwe n’iri rushanwa, kandi nshimiye
‘Kina Dubai’ yakoze ibintu birimo umucyo. Buri wese wari uhatanye yari akwiye
gutsinda.”
Umubyeyi yavuze ko yakuze ashaka gukina filime, kuva
ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Akavuga ko ashaka guteza
imbere cinema Nyarwanda.
Tuyishime Honore wateguye irushanwa Kina Dubai, yabwiye
INYARWANDA ko ababyeyi be ari bo bamushoboje gutegura iri rushanwa, kuva ku
munsi wa mbere abagejejeho iki gitekerezo cy’uyu mushinga yitezeho kuzamura impano
za benshi.
Tuyishime yasoje amashuri yisumbuye mu 2021, ubu afite
imyaka 21 y’amavuko. Yabwiye urubyiruko bagenzi be kugira inzozi ngari kandi
bakazishyira mu bikorwa.
Avuga ko ajya gutangira iri rushanwa ‘nta gishoro nari
mfite’, ariko ko hamwe n’umutima ushaka yabashije gusoza icyiciro cya mbere
cy’iri rushanwa.
Ati “Kina Dubai ibaye ku nshuro ya mbere kandi
izakomeza kuba ngarukamwaka. Iri rushanwa naritekereje ndi mu yisumbuye,
impamvu nazanye ababyeyi banjye imbere yanyu, ni uko ari bo banshyigikiye.”
Akomeza ati “Ndashimira Imana y’uko irushanwa ‘Kina
Dubai’ ribaye ku nshuro ya mbere. Buriya kugira ngo ikintu cyose ugishobore
ugomba kubanza kugira inzozi, ukazishyira mu bikorwa kuko nibwo ubona inyungu
z’igihe kirekire.”
Tuyishime yavuze ko intambwe yateye mu buzima bwe, ikwiye kubera abandi urugero rwo kudacika intege. Avuga ko nta kintu
‘kidashoboka’.
Yizeje ko n’abandi batabashije gutsina muri iri
rushanwa, bazafashwa kubyaza umusaruro impano zabo. Asaba ababyeyi gushyigikira
abana babo.
Filime ‘Survival of Illusion’, igaruka ku bakobwa batatu bakoresha ubucuti bwabo, kugira ngo batabare igihugu. Yakinnyemo abarimo Daniel Gaga wamamaye nka Ngenzi muri filime ‘Ikigeragezo cy’ubuzima’.
Byari ibyishimo by'ikirenga ku bakobwa babiri n'abasore babiri, batsindiye kujya gukina muri filime 'Survival of Illusion' mu Mujyi wa Dubai
Uhereye ibumoso: Umubyeyi Josiane, Ntegereje Emmanuel, Mugambi Saphrazy, Uwera Nadine na Uwitonze Ruth watsinze mu cyiciro cyo kwandika filime ariko ntabwo azajya Dubai
Bapfukamye bashima Imana nyuma y'uko bahize bagenzi babo mu irushanwa ryari rimaze ukwezi kurenga
Abari mu cyumba cya Hill Top Hotel Remera banogewe
n'umuziki wacuranzwe na Dj Anitha Pendo
Bamwe mu bitabiriye iri rushanwa bagiye babwira Anitha Pendo indirimbo abacurangira
Wari umwanya wo kuganira no gusaba ku bari bafite abo bashyigikiye muri iri rushanwa
Buri wese yahagurukaga mu mwanya akabyina uko indirimbo zirimo iza Bruce Melodie, Afrique, Diamond n'izindi
Dj Anitha Pendo yanyuze benshi ubwo yacurangaga indirimbo ziganjemo izikoze mu njyana ya Amapiano yo muri Afurika y'Epfo
Tuyishime Honore yashimye ababyeyi be bamushyigikira muri iri rushanwa
Habyarimana Jean Pierre, Se wa Tuyishime yamushimiye kumufasha gukabya inzozi ze
Uwitonze Clarisse, Nyina wa Tuyishime yamushimiye kumuba hafi, asaba n'abandi babyeyi gushyigikira abana babo
Tuyishime yasabye urubyiruko kwiyemeza mu byo bakora byose, kandi bagaharanira kugera ku nzozi zabo uko byagenda kose
Buri wese wahatanye muri iri rushanwa yakinaga agace yakunze muri filime 'Survival of Illusion'
Uyu musore yaserutse yambaye umwenda ukoze mu mababa,
ariko ntiyahiriwe n'urugendo
Migambi Grace washyigikiye cyane igitekerezo cya Tuyishime utegura 'Kina Dubai'
Umubyeyi Josiane watsinze yabwiye INYARWANDA ko kuva mu mashuri yisumbuye akunda gukina filime
Mutabazi Isingizwe Sabine witabiriye Miss Rwanda 2022 yari mu Kanama Nkemurampaka
Tuyishime Honore uzwi nka Rodger yari mu Kanama Nkemurampaka kemeje bane batsinze
Buri wese yari afite uwo ashyigikiye muri iri rushanwa
rigamije guteza imbere abakina filime n'abazandika
Uwitonze Ruth yatsinze ari wenyine mu cyiciro cyo kwandika filime (Script writing); azahabwa amafaranga anahabwe akazi
Tumuhorane Braise wari umusangagiza w'amagambo (MC) ari kumwe na Mutabazi Isingizwe Sabine
Abatsinze bafashe ifoto y’urwibutso bari kumwe n’Akanama Nkemurampaka Mutabazi Sabine na Tuyishime Honore na wari umusangiza w’amagambo
Iri rushanwa ryiswe ‘Kina Dubai’ rigamije guteza
imbere abakina filime ndetse n’abazandika mu ntego yo guteza imbere uruganda
rwa cinema mu Rwanda
Iri rushanwa ryari ryubakiye kuri filime yitwa
‘Survival of Illusion’ ari nayo abatsinze bazakinamo mu gikorwa kizabera mu
Mujyi Dubai
Buri wese yagiye anyura imbere y’Akanama Nkemurampaka
avuga umukinnyi yakunze muri filime ‘Survival of Illusion’ hanyuma agakina ibyo
uwo mukinnyi
KANDA HANO UREBE AGACE GATO KA FILIME ‘SURVIVAL OF ILLUSION’
AMAFOTO: Evode Mugunga & Kendrick
TANGA IGITECYEREZO