Umunyamakuru Imanishimwe Dieudonne n'umugore we Mvano Hashimwimana Innocente bari mu gahinda ko gupfusha umwana wabo bari baherutse kwibaruka witabye Imana azize uburwayi.
Uyu mwana wabo wa kabiri bari barise Igiraneza Rwema Yannis yabonye izuba tariki 4 Werurwe 2022, yitaba Imana ejo kuwa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 azize uburwayi nk'uko Imanishimwe Dieudonne yabitangarije InyaRwanda.com. Uyu muziranenge waguye mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru, yari amaze amezi abiri n'iminsi micye ku Isi y'abazima. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo uyu mwana yashyinguwe mu irimbi ry'i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.
Imanishimwe Dieudonne uzwi nka Dodos yakoreye Sana Radio igihe kitari gito, aza kuvaha yerekeza ku kinyamakuru yashinze cyitwa Ibyiringiro gikorera kuri interineti. Ari mu banyamakuru bashyize itafari ku iterambere ry'umuziki wa Gospel mu Rwanda. Tariki ya 06 Ukwakira 2018 ni bwo yarushinze na Innocente mu birori byabereye mu Karere ka Rubavu. Basezeraniye muri ADEPR Gisenyi. Bafitanye umwana umwe, none uwa kabiri Imana yari ibahaye yongeye iramwisubiza.
Dieudonne n'umugore we mu gahinda ko kubura umwana
Dieudonne amaze igihe kinini ari umunyamakuru muri Gospel
Dieudonne "Dodos" mu gahinda ko gupfusha ubuheta
TANGA IGITECYEREZO